Musanze- Kwibumbira muri koperative byabafashije kurihirira abana babo kugeza muri kaminuza

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Abagore bibumbiye muri koperative Abanyamurava ikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bemeza ko batasigaye inyuma muri gahunda zitandukanye zirimo nko kwibumbira mu makoperative bikaba kandi ngo byarabashoboje kurihirira abana babo amashuri kugeza no muri kaminuza.
Nyirasafari Sawiya, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative, avuga ko koperative ye yatangiye ari ishyirahamwe ifite abanyamuryango 12, ubu ikaba ifite abagera kuri 35 barimo abapfakazi, imfubyi n’ababana n’ubwandu bwa (...)

Abagore bibumbiye muri koperative Abanyamurava ikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bemeza ko batasigaye inyuma muri gahunda zitandukanye zirimo nko kwibumbira mu makoperative bikaba kandi ngo byarabashoboje kurihirira abana babo amashuri kugeza no muri kaminuza.

Nyirasafari Sawiya, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative, avuga ko koperative ye yatangiye ari ishyirahamwe ifite abanyamuryango 12, ubu ikaba ifite abagera kuri 35 barimo abapfakazi, imfubyi n’ababana n’ubwandu bwa SIDA.

Avuga ko hari byinshi kuyibamo byamugejejeho, aho agira ati “Kwibumbira mu makoperative ni ikintu cyiza cyane. Nk’ubu turiha mitiweli, abana bacu bariga ndetse harimo n’abiga muri za Kaminuza twishyurira byose tubikesha koperative.”

Nyiramajyambere Asiya uyobora iyi koperative, we avuga ko guhanga udushya kugira ngo bagere aho bageze byabafashije cyane ubu bakaba banabasha kugera ku burezi kuri bose, guhingira igihe igihingwa kimwe, bakaba baranabashije kubyaza umusaruro umutungo ungana n’ibihumbi 500 batangiranye ubu bakaba bageze kuri miliyoni 60.

Aba bagore batangiye bakora ubucuruzi bw’inyama baza kubusimbuza umushinga wo gukora amasabune, gusa ngo si aha gusa bagarukiye. Abagize iyi koperative bavuga ko bafasha bagenzi babo bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze kwivana mu bukene babigisha guhinga ibihumyo, dore ko banafite isoko ryo kugemurira amahoteli n’amaresitora yo mu Mujyi wa Musanze ku musaruro w’ibihumyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza