Uburyo bwo kohererezanya no kwakira amafaranga, hakoreshejwe ikoranabunga rya telefoni, Ikigo cy’itumanaho cya MTN gitangaza ko uburyo bwacyo bwa MTN Mobile Money bwanyuzemo miliyari hafi 80.
Albert Kinuma, Umuyobozi uhagarariye Mobile Money muri MTN, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, ko ayo mafaranga yose yanyuzemo kuva MTN Mobile Money yatangira mu Rwanda mu 2010.
Ubu buryo bwo kohereza no kwakira amafaranga binyuze muri MTN Mobile Money, ntibugarukira ku butaka bw’u Rwanda gusa, kuko Kinuma avuga ko ni uri hanze ashobora kubukoresha aho yaba ariho hose mu mahanga, byo bikaba byaratangijwe mu mezi 2 ashize.
Kanuma agaragaza ko nk’umuntu uri mu Bwongereza ashaka kohereza amafaranga mu Rwanda, azajya acibwa amapawundi 5.
Muri Gicurasi 2012, MTN Rwanda ikaba iherutse gusinyana amasezerano na MFS Africa, azajya atuma abafatabuguzi ba MTN Mobile Money mu Rwanda babasha kwakira amafaranga aturutse hanze y’u Rwanda.
Kinuma Albert yavuze ko ubu buryo bwashyizweho kubera ko hari Abanyarwanda bakeneye uburyo bwo kwakira amafaranga aturutse hanze y’igihugu.
Ikinyamakuru Izuba cyagiranye ikiganiro na bamwe mu baturage bakoresha MTN Mobile Money, bagitangariza ko ubwo buryo bwabafashije.
Hakizimana Theophile ni umwe mu bakoresha MTN Mobile Money utuye mu Karere ka Rulindo, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Nagombaga gukora urugendo rwo kujya gufata amafaranga ndetse no kuyohereza, ariko ubu bitewe nuko ndi muri Mobile Money byaroroshye. Nsigaye nyabona bitangoye kuko nyabona kuri telephone.”
Ikindi ni uko MTN Mobile Money iherutse gusinyana amasezerano na Banki ya Kigali, aho umukiliya wa Banki ukoresha umurongo wa MTN azajya abasha kohereza amafaranga ayoherereje undi, ibyo bikaba bikorerwa mu mashami ya Banki ya Kigali (BK) yose.
Izuba Rirashe
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
JICA irahugura abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bwo kubona isoko
16.05.2013 |
|
SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014
14.05.2013 |
|
Ambasade y’Abaholandi iri mu rugamba rwo gufasha abikorera kubona isoko mu mahanga
13.05.2013 |
|
Kigali : Inka zahawe abagore zigiye gutuma bakirigita ifaranga
11.05.2013 |
|
Mareba : Nyuma yo kuva mu bwigunge, ubu barabyina SACCO
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |