Nyamasheke: Isoko rishya rya Buhinga ryitezweho kwihutisha iterambere

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Mu Kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, hatashywe Isoko rya kijyambere rya Buhinga ku wa 22 Mutarama 2012; rikaba ryitezweho kwihutisha iterambere ry’abaturage.
Iri soko rigizwe n’ibice bibiri, icy’ibitanda 70 byo gucururizaho ibiribwa byiganjemo imbuto, imboga n’ibindi bikomoka ku buhinzi naho icya kabiri kigizwe n’imiryango 26 y’amaduka. Ryubatswe ku mafaranga miliyoni 290 y’amanyarwanda, ku nkunga y’ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego (...)

Mu Kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, hatashywe Isoko rya kijyambere rya Buhinga ku wa 22 Mutarama 2012; rikaba ryitezweho kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Iri soko rigizwe n’ibice bibiri, icy’ibitanda 70 byo gucururizaho ibiribwa byiganjemo imbuto, imboga n’ibindi bikomoka ku buhinzi naho icya kabiri kigizwe n’imiryango 26 y’amaduka. Ryubatswe ku mafaranga miliyoni 290 y’amanyarwanda, ku nkunga y’ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze RLDSF.

Isoko rya Buhinga urirebeye inyuma

Twagirayezu Jean Baptiste, perezida w’iri soko, avuga ko bishimira ibikorwa bagezwaho kuko ngo ri soko rizatuma ubucuruzi bwabo butera imbere kandi bikaba byaranatangiye.

Umwe mu bakorera mu maduka y’iri soko witwa Ntamugabumwe Anastase, atangaza ko yatangiye gucuruza akorera mu nzu nto ku buryo gukoramo isuku byamugoraga, bikamutera isoni zo kwinjizamo umuntu atazi cyangwa bigaragara ko akomeye. Avuga ko mbere yajyaga yibwa mu buryo budasobanutse, ariko ubu ngo ibicuruzwa bye bifite umutekano kandi ababagana barushijeho kwiyongera.

Hari abatangiye gukorera muri iri soko rishya

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyariamana Jean Baptiste wafunguye iri soko ku mugaragaro, yavuze ko abaturage bagize uruhare mu kugena ibikorwa bizashyirwa muri aka gace k’ubucuruzi ka Buhinga; abasaba kwishimira amahirwe bafite yo kuba bujurijwe isoko n’inzu z’ubucuruzi bijyanye n’igihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yasabye abaturage kongera umusaruro w’ibyo bakora, kugira ngo iterambere ryihute. Aha yasabye abacuruzi n’abanyabukorikori guhanga udushya mu bikorwa byabo kongera ingufu bakoresha kugira ngo iri soko ntirizapfe ubusa ribura ibirigurishwamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke afungura isoko rya Buhinga yavuze ko ahasigaye ari ah'abaturage mu guhanga imirimo izatanga ibiricururizwamo

Abakorera mu isoko rya Buhinga bakanguriwe kwicungira umutekano w’ibikorwa byabo, bakazabigeraho ari uko abantu bose babarizwa ku Buhinga bafite icyo bahakora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza