Rulindo: Umwaka wa 2013 utangiranye no kongeza amafaranga ku bakora mu mirima y’icyayi

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Abahinzi barenga ibihumbi bine bakorera mu mirima y’icyayi cyo mu bibaya bya Kinihira bihuriweho n’imirenge ya Rukozo, Cyungo, Buyoga, Tumba na Bushoki yo mu karere ka Rulindo batangiranye n’umwaka wa 2013 bongezwa amafaranga bakorera.
Nyuma y’aho abakozi bakora muri iyi mirima bagaragarije kwinubira umushahara bahabwaga, ikibazo cyabo cyabonye igisubizo, kuko umukozi wa nyakabyizi azajya ahabwa amafaranga magana cyenda (900 frw) ku mubyizi, mu gihe ubundi bahabwaga 500. Umusoromyi (...)

Abahinzi barenga ibihumbi bine bakorera mu mirima y’icyayi cyo mu bibaya bya Kinihira bihuriweho n’imirenge ya Rukozo, Cyungo, Buyoga, Tumba na Bushoki yo mu karere ka Rulindo batangiranye n’umwaka wa 2013 bongezwa amafaranga bakorera.

Nyuma y’aho abakozi bakora muri iyi mirima bagaragarije kwinubira umushahara bahabwaga, ikibazo cyabo cyabonye igisubizo, kuko umukozi wa nyakabyizi azajya ahabwa amafaranga magana cyenda (900 frw) ku mubyizi, mu gihe ubundi bahabwaga 500. Umusoromyi w’icyayi uhembwa kubera icyayi yasoromye, ubundi bahabwaga amafaranga 26, azajya ahabwa 28 ku kilo, yamaze no gutangirwa ubwiteganyirize mu kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Ndahumuzungu Callixte mu murima w'icyayi

IGIHE ubwo cyasuraga abahinzi mu mirima y’icyayi badutangarije ko aya mafaranga akiri make ariko ko bitandukanye n’uko byari bisanzwe. Ndahumuzungu Callixte yadutangarije ko izamurwa ry’ibiciro ribashimishije, ubu ngo bakaba basigaranye ikibazo cy’uko batarabona inkweto zo kuzajya bajyana mu murima w’icyayi ndetse n’amakote.

Abahinzi b'icyayi bitegura kujya gupimisha umusaruro wabo

Umuyobozi mukuru wungirije wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ASSOPTHE Dusabimana Francois, yatangarije IGIHE ko bakomeza gukora uko bashoboye kugira ngo abahinzi b’icyayi bibumbiye muri iyo Koperative bakomeze kugira ubuzima bwiza. Yakomeje avuga ko ubwo bamaze gukemura ikibazo cy’amafaranga ahabwa abahinzi, bagiye gukurikizaho kubashakira ibikoresho birimo inkweto zabugenewe ndetse n’amakote.

Habineza Jean Marie Vianney umucungamari wa Koperative ASSOPTHE avuga ko ibikorwa byayo bifitiye akamaro Abanyarwanda bose muri rusange kuko imirimo bakora yinjiriza igihugu amafaranga y’amadevize.
Aba bahinzi b’icyayi bibumbiye muri iyo koperetive basarura toni ibihumbi icumi bakinjiza amafaranga angana na Miliyari imwe na miliyoni magana abiri na mirongo itatu (1,230,000,000 frw) mu gihe cy’umwaka.

Abahinzi b'icyayi bakurikirana amabwiriza mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza