Rutsiro : Gahunda ya “Agaciro kanjye” yamugize  Rwiyemezamirimo ukomeye

Rutsiro : Gahunda ya “Agaciro kanjye” yamugize Rwiyemezamirimo ukomeye


Yanditswe kuya 9-02-2013 - Saa 15:15' na Marie Chantal Nyirabera

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ivuga ko yishimiye intambwe urubyiruko rw’Akarere ka Rustiro rumaze gutera, nyuma y’amahugurwa Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabahaye muri gahunda ya “Agaciro kanjye”.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko itangaza ko yasuye bimwe mu bikorwa by’urubyiruko birebana na gahunda ya “Agaciro kanjye” ishishikariza urubyiruko gutinyuka rukihangira imirimo mu Murenge wa Mushubati, bagasanga umusore w’imyaka 24 witwa Nsanzimana Raphaél yaratinyutse akaka inguzanyo muri banki agakora umushinga wo gutegura amafunguro n’ibinyobwa.

Inama y’Igihugu y’urubyiruko ivuga ko kugeza ubu umushinga wa Nsanzimana nyuma y’amazi atatu umufasha gupiganira ku masoko yo ku rwego rw’akarere.

Nsanzimana yigishijwe uko bakora imishinga ibyara inyungu mu mahugurwa ya Minisiteri y’ urubyiruko, atangira kujya akorera imishinga abantu. Nyuma ngo yakoze umushinga wo kwikorera, hashize amezi atatu avuga ko yahaye akazi abakozi 11 ahemba neza bakabasha kwiteza imbere.

Ubu ngo abasha kwishyura inguzanyo yatse atangira umushinga kandi akaba yibeshejeho.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO