Ku mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo 2012, Teta Isibo yatoranyijwe nka rwiyemezamirimo ukiri muto wahize abandi mu 2012, ahabwa igihembo cya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu marushanwa yateguwe mu cyumweru cyahariwe gushishikariza urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo, yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ku bufatanye na Educat na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ari na yo yatanze igihembo, Teta Isibo ni we wahize abo bahatanaga.
Isibo mu mushinga we “Inzuki Design” ukora imitako inyuranye ari iyambarwa n’itakwa mu nzu, yahatanaga na Eric Gatera ufite umushinga wo guhindura indimi na Maritial Batangana mu mushinga w’ikigo Sarura, ukoresha telefoni zigendanwa mu gushakisha amakuru ajyanye n’ubuhinzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, yatangaje ko kwihangira umurimo ari igikorwa Leta y’u Rwanda ishyize ku mutima bizatuma icyerekezo 2020 kigerwaho.
Ashishikariza urubyiruko rw’abarangiza za kaminuza kugana ikigega cy’ingwate BDF cyabashyiriweho ngo babone aho bakura igishoro mu kwihangira umurimo.
Ibi yabivugiye ko bose atari ko Leta yabona imyanya y’akazi ishyiramo ababa barangije amashuri yabo.
Mbabazi yishimiye umusaruro wabonetse mu bikorwa by’iki cyumweru avuga ko bizakomeza. Ati “abagera kuri 600 mu gihugu hose bahawe inama, tukaba twizera ko imyumvire igenda ihinduka. Ibikorwa nk’ibi kandi ntibigomba kurangirana n’icyumweru kimwe ahubwo tuzabikomeza, ndetse mu kwezi gutaha hazabaho indi gahunda yiswe ’Youth connect’ izahuza urubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo.”
Teta Isibo yatangaje ko anyuzwe n’igihembo yegukanye, kandi ko bizamufasha kwagura ibikorwa bye. Ati “ndakangurira abantu kutitinya bagashyira mu bikorwa inzozi zabo.”
Teta abonye amahirwe yo kuzakomeza amarushanwa muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2013.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
JICA irahugura abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bwo kubona isoko
16.05.2013 |
|
SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014
14.05.2013 |
|
Ambasade y’Abaholandi iri mu rugamba rwo gufasha abikorera kubona isoko mu mahanga
13.05.2013 |
|
Kigali : Inka zahawe abagore zigiye gutuma bakirigita ifaranga
11.05.2013 |
|
Mareba : Nyuma yo kuva mu bwigunge, ubu barabyina SACCO
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |