Abanyarwanda baba i Houston i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabo batangije ikigega Agaciro (Agaciro Development Fund), mu gikorwa bateguye babinyujije muri Ambasade y’u Rwanda ikorera i Washington DC
Nk’uko tubikesha Ambasade y’u Rwanda i Washington, mu gutangiza icyo kigega, nk’abo Banyarwanda bari bihaye intego yo gushyigikira ikigega Agaciro, bashyiramo ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika, ariko abaje babashije gutanga ibihumbi 10 by’amadoalari.
Abanyarwanda baba i Houston, bashyigikira ikigega Agaciro cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repuburika umwaka ushize, bagashima imiyoborere iri mu Rwanda.
Umunyarwanda witwa Esperance w’i Houston, yavuze ko yishimiye gutera inkunga Ikigega Agaciro akagira uruhare mu kuzamura uburyo bwo kwikemurira ibibazo nk’abenegihugu.
Dr. Masozera, we mu ati “Duterwa ishema n’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, tunabona icyo gitekerezo nk’intabwe yo kwishakira iterambere ry’igihugu cyacu.”
Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe mu mwaka ushize Abanyarwanda baba abakorera Leta, abikorera bagiye batanga imisanzu yo kugishyigikira buri wese bitewe n’uko yifite.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
JICA irahugura abahinzi b’imboga n’imbuto uburyo bwo kubona isoko
16.05.2013 |
|
SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri Gicurasi 2014
14.05.2013 |
|
Ambasade y’Abaholandi iri mu rugamba rwo gufasha abikorera kubona isoko mu mahanga
13.05.2013 |
|
Kigali : Inka zahawe abagore zigiye gutuma bakirigita ifaranga
11.05.2013 |
|
Mareba : Nyuma yo kuva mu bwigunge, ubu barabyina SACCO
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |