Ubucuruzi bwo mu karere bwinjije asaga miliyoni 75.7 z’Amadorari y’Amerika


Yanditswe kuya 8-10-2012 - Saa 13:30' na Ange de la Victoire Dusabemungu

Mu myaka irenga itanu ishize ibicuruzwa u Rwanda rwoherereza mu mahanga cyane cyane mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byagiye byiyongera ndetse n’abashoramari baturutse mu karere bariyongereye ku buryo bugaragara.

Imibare itangwa na Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bwakomeje kuzamuka buri mwaka kuko nko mu guturuka mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Nzeri 2012, ibicuruzwa byohererejwe mu bihugu byo mu karere byariyongereye biva kuri milioni 50 z’Amadorari mu mwaka wa 2011 hanyuma bigera kuri miliyoni 75.7 mu kwezi kwa Nzeri 2012.

Bimwe mu byo u Rwanda rukunze koherereza ku isoko ryo mu karere harimo nk’icyayi, ikawa, impu, imboga ndetse n’ibinyobwa bisembuye.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Kanimba Francois yemeza ko iryo zamuka ryatewe ahanini n’ishyirwaho ry’isoko rusange rihuza ibihugu byo mu karere aho usanga hari urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi zitandukanye ibi kandi ngo bikaba byaragiye bikurirwaho imisoro.

Ubwo yasubizaga umunyamakuru binyuze ku rubuga rwa Twitter Minisitiri Kanimba yagize ati “Ibicuruzwa twohereza mu karere bigenda birushaho kwiyongera ndetse n’imisoro imwe nimwe igenda ikurwaho. Turizera ko koherereza ibicuruzwa mu mahanga bizakomeza kwiyongera uko imyaka izagenda iza.”

Imibare itangazwa na RDB na yo yerekana ko byibuze amakompanyi arenga 60 y’abashoramari bo mu karere yabashije gushora imari yayo mu Rwanda mu gihe kitarenze imyaka 10 gusa.

Aha hazamo nk’ibigo na kompanyi zaturutse mu karere hanyuma zigashinga imizi mu Rwanda hazamo : Nakumatt Supermarket yo muri Kenya, Equity Bank, Nation Holdings, Mountt Kenya University, Tourism Promotion Services, Serena Group of Hotels, Tanzania’s Oil Com na Bakheresa Grain Milling Ltd.

Hazamo kandi Banki y’ubucuruzi ya Kenya, Fina Bank, East African Growers Limited, I&M Bank iherutse gufata imigabane ingana na 80% ya Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda.

Muri rusange ibi bigo byatanze akazi ku Banyarwanda kandi byongera n’ikintu kirushanwa mu bacuruzi ndetse kandi bigaragara ko byagiye bizana n’ikoranabuhanga imbere mu gihugu.

Byongeye kandi ibi bigo byafashije mu kongera umusaruro w’imbere mu gihugu ndetse bitanga n’ubumenyi bushya mu benegihugu.

Minisitiri w’Ibikorwa bya Afurika y’Iburasirazuba, Mukaruliza Monique avuga ko hashyizweho abashakashatsi bazareba umubare wa nyawo w’Abanyarwanda bashoye imari yabo mu bihugu byo mu karere, ariko kandi ngo n’ubwo nta mibare iraboneka hari gahunda yo gukomeza gukangurira Abanyarwanda gushora imari yabo mu bihugu byo mu karere kuko na byo biri mu bizamura ubukungu.

Vivian Kayitesi ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere ishoramari mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) yerekanye ko uburyo bwo gukangurira Abanyarwanda gushora imari bikorwa mu buryo butandukanye burimo kwitabira amamurikagurisha rusange ndetse no kwitabira inama zitandukanye mu bihugu byo mu karere zihamagarira abantu gushora imari.

Ishami rishinzwe ishoramari mu karere rigaragaza ko u Rwanda rwajyanye ibicuruzwa hanze bingana na 35% by’ibyo rwoherereza hanze muri rusange.

Ibi bikaba byarabaye mu mezi atandatu ya mbere mu mwaka wa 2012. Ibi byenda kwegera umubare wohererezwa n’umugabane w’u Burayi kuko woherereza mu karere ibingana na 32%.

Ikindi ni uko u Rwanda rwoherereza ibicuruzwa bingana na 12% muri Congo, 9% mu bindi bihugu by’Afurika na 7% mu Bushinwa.

Imibare muri rusange igaragaza ko Afurika y’Iburasirazuba yabaye isoko ry’u Rwanda ugendeye ku bipimo by’amezi ane abanza mu mwaka wa 2012.

Zimwe mu mbogamizi zigaragara ni uko kugeza ubu hari bamwe mu banyamuryango ba EAC bakigenda biguruntege mu gusinya amasezerano agenga ubucuruzi mu karere ngo iki akaba ari ikibazo gikomereye u Rwanda.

Mukaruriza yagize ati ”Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo mu karere zigenda buhoro. Niba umuturage atabonye inyungu ifatika azacika intege kandi ntabwo bizoroha kumwumvisha ko afite inyungu zo kuba ku isoko rimwe rusange.”

U Rwanda rwagiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba guhera mu mwaka wa 2007 rusangamo Uganda, Kenya na Tanzania.

Ku rundi ruhande ariko biracyagaragara ko hakiri imbogamizi ku baturage kuko n’ubwo imyaka itanu ishize ngo ntabwo baramenya inyungu zo kujya muri uyu muryango.

Umwe mu baturage yagize ati “Twe twatekerezaga ko u Rwanda nirumara kwinjira mu isoko rusange tuzajya tugura ibintu duhendukiwe ariko uko iminsi yashije twagiye tubona ibiciro bizamuka. Njyewe ku giti cyanjye ntacyo nungutse.”

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!