Ubufatanye n’ibindi bihugu bishingira ku muturage - Ambasaderi Kayonga

Yanditswe na
Kuya 19 Ugushyingo 2012 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere mu bukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage rurushaho kugenda rwagura amarembo mu bufatanye n’ibindi bihugu.
Repubulika y’u Rwanda yasabye kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu 1996, yakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango ku wa 1 Nyakanga 2007 kimwe n’u Burundi. Ibihugu uko ari bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 133, umusaruro rusange w’imbere mu muryango ugera kuri Miliyoni 79 (...)

Kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere mu bukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage rurushaho kugenda rwagura amarembo mu bufatanye n’ibindi bihugu.

Repubulika y’u Rwanda yasabye kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu 1996, yakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango ku wa 1 Nyakanga 2007 kimwe n’u Burundi. Ibihugu uko ari bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 133, umusaruro rusange w’imbere mu muryango ugera kuri Miliyoni 79 z’amadolari y’Amerika.

Mu rwego rwo kumenya byinshi ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’inyungu u Rwanda rufite kuba ari umunyamuryango, Ikinyamakuru IGIHE twagiranye ikiganiro kirambuye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi George William (Bill) Kayonga.

IGIHE: Umutungo rusange imbere mu bihugu ungana iki mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba?

Amb. Kayonga: Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitanu, bituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 133, na ho umutungo rusange w’imbere mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugera kuri Miliyoni 79 z’amadolari y’Amerika.

IGIHE: Ni izihe ngingo z’ingenzi zikubiye mu masezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba?

Amb. Kayonga: Nk’uko bigaragazwa mu ngingo ya 6 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ingingo z’ingenzi ziyakubiyemo harimo Ubwizerane hagati y’ibihugu, ubushake bushingiye kuri politiki n’uburinganire bushingiye ku busugire bw’ibihugu. Kubaka no guturana mu mahoro; Gukemura impaka n’amakimbirane mu mahoro; Imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi, kugendera ku mategeko no gukorera mu mucyo. Hari kandi Gusaranganya inyungu ziri mu muryango n’ubufatanye bushingiye ku gusarangaya inyungu ziri mu muryango.

IGIHE: Ni izihe nyungu u Rwanda rumaze kugeraho kuva aho rwinjiriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba?

Amb. Kayonga: Kuva u Rwanda rwinjiye muri EAC, hari byinshi rumazwe kunguka birimo Ubuhahirane mu isoko ryagutse, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, iterambere ry’ibikorwa remezo; urugero nk’umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala; ishoramari ryaragutse; ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka; ubufatanye mu kubungabunga umutekano; ipigana rishingiye ku kunoza imikorere; ikurwaho n’igabanya ry’imisoro ku bicuruzwa bifite inkomoko mu karere.

IGIHE: Ni izihe nzitizi cyangwa imbogamizi u Rwanda ruhura na zo mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ashyiraho umuryango?

Amb. Kayonga: Haracyari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku bafatanyabikorwa bamwe na bamwe; inzego zimwe na zimwe ntizibigira ibyazo ni ukuvuga ko ubufatanye budashimishije; hari kandi ubushobozi buke bwo gushyira mu bikorwa amategeko ashyiraho umuryango n’andi mategeko; Urwego rw’abikorera nka moteri y’ubufatanye , ntirwiyumva ku buryo bushimishije mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

IGIHE: Gahunda yo gushyiraho Gasutamo imwe igeze he? Ese Uburyo bw’itangwa ry’amahoro kuri za gasutamo bwamaze guhuzwa?

Amb. Kayonga: Kugeza ubu buri gihugu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni cyo cyakira imisoro n’amahoro ku bihahwa byinjiye ku butaka bwacyo. Ibihugu bigize Umuryango byari byihaye gahunda y’imyaka itanu kugira Gasutamo imwe (2005-2009), iyi gahunda yari iteganyijwe gutangira mu 2010.

Muri Mata 2012, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeje ko hajyaho uburyo bwo gusoresha ibihahwa byinjira mu bihugu bigize umuryango ku cyambu byinjiriyeho, hanyuma imisoro igashyikirizwa ibihugu bitagera ku byambu. Ariko ibi bikaba nyuma y’uko hari iby’ibanze bisabwa bizashyirwaho nyuma yo kuganirwaho n’itsinda ry’impuguke z’ibihugu bigize umuryango. Imishyikirano y’izo mpuguke yatangiye muri Nzeri 2012.

IGIHE: Ni iki gikorwa ku mikorere ya za Gasutamo mu rwego rwo koroshya serivisi?

Amb. Kayonga: Kugeza ubu umupaka wa Gatuna no ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bakora amasaha 24/24. Hari gahunda yo guhuza ibikorwa ku mupaka w’ibihugu bituranye n’itangwa rya serivisi hakoreshejwe umuyoboro umwe w’ikoranabuhanga.

IGIHE: Ibihugu bigeze he bishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba?

Amb. Kayonga: Kugeza ubu ibirimo gushyirwa mu bikorwa ni Ubufatanye mu bya gasutamo n’Isoko rusange. Na ho ku byerekeranye na Gahunda y’ifaranga rimwe na Leta imwe, hari gahunda y’imishyikirano igamije kureba uko byashyirwa mu bikorwa.

IGIHE: EAC ikorana ite n’indi miryango mpuzamahanga ikorera mu karere?

Amb. Kayonga: Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugira amasezerano y’ubufatanye n’indi miryango mpuzamahanga ikorera mu karere kandi hakabaho na gahunda yo kwagura amasoko n’ubucuruzi ku bufatanye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga.

IGIHE: Hari ingaruka zaba zikomoka ku kwihuza n’ibindi bihugu?

Amb. Kayonga: Ingaruka ntizabura nko gutakaza umuco n’igabanyuka ry’imisoro n’amahoro.

IGIHE: Ni izihe ngamba mwafashe zo kumenyekanisha Umuryango imbere mu gihugu?

Amb. Kayonga: Imbere mu gihugu dukora gahunda yo kwamamaza ibikorwa by’umuryango mu nzego zose za leta, abikorera, Sosiyete sivile, n’indi miryango itegamiye kuri Leta. Hashyizweho politiki ya leta irebana n’ubufatanye bw’ibihugu, igaragaza neza uruhare rw’inzego za Leta mu gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba. Ikindi ni uko hinjizwa mu igenamigambi ry’inzego za Leta gahunda z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

IGIHE: Iyo hari igihugu kitubahirije amasezerano ashyiraho Umuryango hari ibyemezo gifatirwa?

Amb. Kayonga: Iyo hari igihugu gikoze ibibangamiye ikindi, hari ubwo byombi bihura bikareba uko ikibazo cyakemuka. Hari n’inama zihuza ibihugu byose bigize Umuryango, hakarebwa uburyo icyo gihugu cyakwemera ko icyo kibazo cyakemuka baregwa mu rukiko rw’Umuryango iyo birebana n’amasezerano ashyiraho Umuryango ariko kugeza magingo aya ntabiraba.

IGIHE: Hari ibicuruzwa bitemerewe kwinjira mu Rwanda kandi mu bindi bihugu bya EAC byemewe. Icyo gihe ibihugu bibyifatamo bite mu rwego rwo guhuza imikoranire?

Amb. Kayonga: Ibihugu bibiganiraho, bikagaragaza ibyo byifuza n’ibyo bitifuza. Na none ariko haba kungurana ibitekerezo mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu karere ku buryo nta gihugu cyabangamira ikindi.

IGIHE: Ese haba hari gahunda yo gukora uruhushya rw’inzira rumwe ruhuza abantu batuye muri EAC?

Amb. Kayonga: Hari icyemezo kivuga ko Kenya, Uganda, u Rwanda n’u Burundi byinjira muri gahunda yo gukoresha indangamuntu kugira ngo abaturage boroherezwe kugira ngo bambuke umupaka batagombye gukoresha Pasiporo. U Rwanda na Kenya ubu ni byo bifite indangamuntu zishobora gusoma na Mudasobwa, Uganda n’u Burundi bari muri gahunda yo kuzigeraho. Hagati y’u Rwanda na Kenya hararebwa uburyo iyo gahunda yatangira ariko bagahera kubakora ingendo n’indege.

IGIHE: Ni iki musaba abanyarwanda muri rusange?

Amb. Kayonga: Turasaba Abanyarwanda kumva ko ubufatanye n’ibindi bihugu bikorwa ku nyungu zabo. Abashora imari turabasaba kwagura icyerekezo bagakorera no mu bindi bihugu bigize Umuryango kuko isoko ari rigari aho gukorera mu isoko ry’abantu Miliyoni 10 bakorere mu rya Miliyoni 130. Abanyamakuru na bo bakomeze imbaraga mu kumenyekanisha ibikorwa by’Umuryango n’ibyiza Abanyarwanda bawukuramo.

IGIHE: Murakoze ku kiganiro muduhaye.

Amb. Kayonga: Murakoze namwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza