Ubugeni n’Ubuvanganzo bishobora kunganira Kawa n’Icyayi mu kwinjiza Amadovize

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, avuga ko ashyigikiye ko ibihangano bishingiye ku buvanganzo bigomba gutezwa imbere bigatanga umusaruro ugeza ku bukire abahanzi, bikinjiza amadovize nk’Ikawa, Icyayi n’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Mu nama yateguwe n’umuryango Rwanda Arts Initiative, Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku buvanganzo, ku bufatanye na WDA, kuwa 30 Mutarama, Dr Harebamungu yatangaje ko ubuhanzi ari inkingi (...)

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, avuga ko ashyigikiye ko ibihangano bishingiye ku buvanganzo bigomba gutezwa imbere bigatanga umusaruro ugeza ku bukire abahanzi, bikinjiza amadovize nk’Ikawa, Icyayi n’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Mu nama yateguwe n’umuryango Rwanda Arts Initiative, Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku buvanganzo, ku bufatanye na WDA, kuwa 30 Mutarama, Dr Harebamungu yatangaje ko ubuhanzi ari inkingi y’amajyambere ahamye, ko bukwiye kubyazwa umusaruro kugera no ku rwego mpuzamahanga, bigakiza nyira wo bukunganira urwego Kawa, Icyayi n’amabuye y’agaciro bifitiye akamaro ubukungu bw’u Rwanda mu kwinjiza amadovize.

Umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jérôme yavuze ko nyuma y’uko hatangijwe ibyo guteza imbere gukora imisatsi, guteza imbere ububaji, amahoteli n’ubukerarugendo, ubu hagezweho guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku buvanganzo, burimo gukora filime, kwandika indirimbo, kuririmba, gukina amakinamico n’ibindi.

Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative Dorcy Rugamba, yatangarije IGIHE ko mu gutegura ibi bikorwa by’ubukangurambaga ku rubyiruko hari hagamijwe kurugaragariza ko mu myuga ibyara inyungu, harimo n’ubuhanzi bushingiye ku buvanganzo burimo gukora sinema, ikinamico ndetse n’indi mirimo iyiherekeza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza