Umujyi wa Ngoma noneho ufite amatara ku muhanda

Yanditswe na
Kuya 22 Gicurasi 2012 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere mu mateka y’Akarere ka Ngoma kuva ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Gicurasi 2012, noneho mu mujyi w’ako karere haraka amatara yo ku muhanda.
Igihe cyari gishize ari kinini ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bubazwa ibijyanye no gucanira umujyi, bagasubiza ko babirimo bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu n’amazi (EWSA), none igihe kirageze umuriro urabonetse ku muhanda, bikaba byarashimishije cyane abatuye Akarere ka Ngoma n’abahagenda. Gusa ariko abantu bakomeje (...)

Bwa mbere mu mateka y’Akarere ka Ngoma kuva ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Gicurasi 2012, noneho mu mujyi w’ako karere haraka amatara yo ku muhanda.

Igihe cyari gishize ari kinini ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bubazwa ibijyanye no gucanira umujyi, bagasubiza ko babirimo bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu n’amazi (EWSA), none igihe kirageze umuriro urabonetse ku muhanda, bikaba byarashimishije cyane abatuye Akarere ka Ngoma n’abahagenda. Gusa ariko abantu bakomeje kwibaza impamvu umujyi nk’uyu ubundi byari byaratinze kuwugezamo amatara yo ku mihanda,mu mateka yawo bikaba ari ubwa mbere bikozwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Ngoma Bwana Mupenzi George yatangaje ko mu bushobozi bari bafite babaye bacaniye igice kingana n’ibirometero 2, ngo bazagenda bacanira n’ikindi gice gisigaye uko ubushobozi buzagenda buboneka. Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Ngoma yatangarije abanyamakuru ko iki cyiciro cya mbere cyo gucanira umujyi cyatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 90. Abatuye akarere ka Ngoma n’abandi bahatemberera bishimiye iri terambere kuko basanga kuri bamwe rigiye kugabanya ibikorwa by’ubujura, aho amabandi yitwikiraga uwo mwijima w’ijoro agacuza abagenzi utwabo nk’amafaranga, amatelefoni agendanwa, abagore n’abakobwa bakabambura amasakoshi yabo.

Abandi batangaje ko bishimiye uyu muriro wo ku mihanda kuko bizajya bituma bikorera imirimo yabo mu mutekano kuko haba habona, abo ni nk’abakanishi b’imodoka, abacuruzi n’abandi bakoraga imirimo itandukanye mu mujyi ngo bajyaga bataha kare kubera ko habaga hatabona nta n’abakiliya baza kubera gutinya umwijima. Abakunda kwitemberera ku mugoroba nabo ngo barashimira cyane ubuyobozi bwashyize ingufu muri iki gikorwa cyiza cyo kubonesha ku muhanda.

Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya INATEK bamaze kubona uyu muriro bariruhukije cyane cyane abiga nimugoroba ngo bajyaga bataha basitara kubera umwijima ari nako bafite ubwoba bw’amabandi yashoboraga kubagirira nabi, dore ko muri icyo gice cyo kuri INATEK naho hajyaga havugwa amabandi yambura abagenzi mu gihe cyo ku mugoroba. Ikindi abaturage batangarije Imvaho Nshya ni uko ngo iyo bwabaga bwije nta muntu watinyukaga kujya kugira icyo agura ku maduka atahatuye neza kubera gutinya inzira acamo habaga ari mu mwijima cyane. Ikindi kandi n’abacuruzi bakomezaga gucuruza nyuma ya saa moya nabo babaga ari mbarwa, bafungaga kare kubera kubura abakiliya.

Si ku muhanda w’umujyi gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwashyize ingufu mu kugeza amashanyarazi, no mu bice bitandukanye byari icyaro bitatekerezaga ko byabona umuriro nabyo byarawubonye ndetse na za santere zaho ziracaniye ku mihanda nko mu murenge wa Rukumberi, uwa Rukira n’uwa Murama naho abaturage bamaze kubona ku muriro, bikaba bigenda bikomeza n’aho batarawubona ngo bizabageraho. Bwana Rushingabigwi Clément uhagarariye ishami ry’amashanyarazi mu karere ka Ngoma na Kirehe muri EWSA arasaba abaturage babonye amashanyarazi kwihutira kwishyura kugira ngo n’abandi bayabone.Yatangaje ko ari ibihumbi bisaga gato 50 urugo rugomba kwishyura, kandi ngo utayabonera rimwe yagenda yishyura buhoro buhoro uko abonye amikoro.

Bwana Rushingabigwi yanahamagariye abaturage kuba maso bakirinda abambuzi baza biyitirira ikigo cya EWSA atari abakozi bacyo, bakabeshya abaturage ko bazabagezaho umuriro, bakabatwara amafaranga yabo ntibongere kugaruka. Ngo ibi bikorwa by’ubujura byagaragaye muri Rukumberi na Gituku mu Karere ka Ngoma; byongera no kugaragara mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

Inkuru dukesha: Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza