Umuryango “Inshuti mu buzima” watanze asaga miliyoni 23 mu kigega Agaciro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Gashyantare 2013 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango utegamiye kuri Leta “Inshuti mu Buzima” mu rurimi rw’Icyongereza bita “Partners in Health” washyikirije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku gicamunsi cyo ku wa 31 Mutarama 2013, inkunga yo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund” ingana n’amafaranga y’u Rwanda 23,343 120.
Uyu muryango“Partners in Health” usanzwe ukorera mu Rwanda ufatanya na Minisiteri y’ubuzima kuzamura urwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango “Inshuti (...)

Umuyobozi wungirije w’Umuryango “Inshuti mu Buzima” Habinshuti Antoinette, yatangaje ko inkunga yo gushyigikira ikigega Agaciro yabonetse ku bwitange bw’abakozi bawo biyemeje gutanga 10% by’umushahara wabo n’ubuyobozi bwawo bwo bugakuba kabiri umusanzu wa buri mukozi.

Habinshuti yavuze ko nyuma yo kumva za Minisiteri n’ibindi bigo bya Leta bitanga umusanzu wabyo mu kigega Agaciro, nk’umuryango utegamiye kuri Leta biyemeje kubimburira iyindi bashyigikira iterambere ry’Igihugu bakoreramo. Ati “guteza imbere igihugu si inshingano z’abakozi ba Leta gusa bireba Abanyarwanda muri rusange.”

“Partners in Health” itanga sheki mu Kigega Agaciro

Umuyobozi Mukuru w’ingengo y’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Bayingana Elias, washyikirijwe sheki y’inkunga yashimiye abakozi b’Umuryango “Inshuti mu buzima” n’ubuyobozi bwawo, avuga ko izatuma igihugu kirushaho gutera intambwe idasubira inyuma.

Yahamagariye indi miryango itegamiye kuri Leta, n’izindi nshuti z’u Rwanda gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Ibikorwa byo gushyigikira ikigega Agaciro kizakomeza kandi nta mubare runaka utegerejwe ku buryo nugerwaho bizahagarara.

JPEG - 116.5 kb

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza