Umusaruro uriyongera ku bahuje ubutaka- MINAGRI

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 7 Gashyantare 2013 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Ubwo umubare munini w’Abanyarwanda ugizwe ahanini n’ubakora umwuga w’ubuhinzi, gahunda nshya zo kuvugurura ubuhinzi bukarushaho gutanga umusaruro biri kugenda bitanga umusaruro.
Nkurunziza Philbert, umuyobozi uhuza ibikorwa by’umushinga LWH wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi bw’umwuga mu Rwanda, atangaza ko ivugururabuhinzi ryijyanye no guhinga bya kijyambere , hahingwa igihingwa kimwe cyera mu karere aka n’aka bitanga umusaruro.
Uyu mushinga LWH ufasha (...)

Uyu mushinga LWH ufasha abahinzi gufata neza ubutaka, gufata amazi ndetse no kuhirira imirima y’imusozi.

Aho Abanyamakuru bari muri gahunda yo kuzenguruka basura ibikorwa by’ubuhinzi, twasuye ibikorwa bya LWH, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, abaturage batanga ubuhamya bw’uko beza nyuma yo kwitabira igikorwa cyo guhuza ubutaka. Ahenshi usanga hahinze ibigori.

Nkurunziza Philbert, umuyobozi uhuza ibikorwa by’umushinga LWH wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

Nkurunziza yatangarije abanyamakuru ko ugereranyije no mu myaka ishize abantu bataritabira igikorwa cyo guhuza ubutaka kuri hegitari (ha) imwe bezaga ibiro bitagera kuri 400, ariko nyuma y’aho babuhuje umuturage yeza umusaruro ugera kuri toni imwe n’igice kuri ha.

Ibigori nicyo gihingwa kiganje ahantu henshi

Uwimana Athanase umuturage wo mu murenge wa Rwabicuma witabiriye gahunda yo guhuza ubutaka avuga ko iyo gahunda ubutaka imaze kumugeza kuri byinshi, mbere atarajya muri gahunda yo guhuza ubutaka yezaga imifuka ibiri kuri hegitari, nyuma amaze kuyitabira yejeje toni imwe n’ibiro 200 kuri ha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza