Urugaga rw’abunganizi mu nkiko rwashyize miliyoni 10 mu kigega “Agaciro”

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’abunganizi mu nkiko (Corps de Defenseurs Judiciaires) rwashyikirije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10 mu gushyigikira ikigega “Agaciro”.
Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Urugaga rw’abunganizi mu nkiko rwatanze amafaranga angana na Miliyoni icumi mu kigega cyiswe Agaciro.
Umunyamategeko Elias Habimfura, umuyobozi w’urugaga rw’abunganizi mu nkiko yavuze ko n’ubwo bari (...)

Urugaga rw’abunganizi mu nkiko (Corps de Defenseurs Judiciaires) rwashyikirije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10 mu gushyigikira ikigega “Agaciro”.

Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Urugaga rw’abunganizi mu nkiko rwatanze amafaranga angana na Miliyoni icumi mu kigega cyiswe Agaciro.

Umunyamategeko Elias Habimfura, umuyobozi w’urugaga rw’abunganizi mu nkiko yavuze ko n’ubwo bari basanzwe bakangurira Abanyarwanda, by’umwihariko abanyamuryango b’urugaga, kwitanga ku giti cyabo uko bifite baje gusanga bakwiye no kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bashyigikira ikigega Agaciro.

Dusenge Enata, Umuyobozi mukuru ushinzwe “Corporate Services” muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi wari unayihagarariye muri uyu muhango, yashimiye uru rugaga anavuga ko ibi bitangiye kugaragaza ko n’amashyirahamwe n’ibigo biciriritse bitangiye kumva akamaro no guha agaciro gushyigikira ikigega Agaciro no kukihesha muri rusange.

Dusenge ati “Ubu ikigega kimaze kugira amafaranga y’u Rwanda miliyoni 26, 14 muri zo zamaze kugera mu kigega ariko nta mpungenge dufite n’andi azaza, kuko umuntu ntiyakugabira ku bushake bwe ngo narangiza ayakwime.”

Urugaga rw’abuganizi mu nkiko rugizwe n’abanyamuryango 500, bakorera mu gihugu hose.

Aya mafaranga yatanzwe avuye ku mu kigega cy’urugaga nyuma y’uko byemejwe n’inama rusange yateranye ku wa 9 Gashyantare 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza