Mu biganiro hagati ya Leta n’abikorera bigamije gukemura ibibazo byabangamira ubucuruzi, abikorera bo mu Karere ka Musanze batangaza ko hasigaye hariho ubufatanye na Leta ntibabangamirwe mu kazi kabo.
Abikorera bagaragaza ko habayeho impinduka mu mikoranire yabo na Leta nyuma y’aho hashyiriweho Urwegoabikorera bashobora kuganiramo ibibazo byabo byabo na Leta ikagira uuruhare mu gubikemura((RPPD).
Byusa Severin, uhagarariye abikorera muri Musanze, avuga ko mbere bahuraga n’ibibazo bituruka ku kutaganira hamwe n’inzego z’ubuyobozi, ariko muri iki gihe buri cyemezo gifatwa ari uko babanje kukiganiraho, ati “Hari nk’igihe nk’Akarere kafataga ibyemezo bijyanye n’imisoro abacuruzi batabizi, ariko ubu icyo kintu cyavuyeho dusigaye dukorana neza, ku buryo iyo hari iigifashwe babanza bakaduhamagara”.
Rusanganwa Leon Pierre, umukoziw’urugaga rw’abikorera ushinzwe ubugenzuzi bw’ibikorwa by’abikorera, we avuga ko byagaragaye ko kugira ngo igihugu gitere imbere hagomba kubaho inzego z’abikorera rihamye, ko ari ngombwa kwimakaza ibiganiro n’inzego za leta.
Rusanganwa ati “Igihe igihugu cyacu kigezemo mu bukungu, birasaba kwihutisha impinduka , Hakubakwa icyizere no kumvikana hagati ya Leta n’abacuruzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpamyamungu Winifrida, yavuze ko abikorera bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere, kuko ibikorwa byinshi byinjiza amafaranga mu karere ibyinshi bikorwa n’abikorera.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Amateka y’ifaranga ry’u Rwanda
19.05.2013 |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |