Kubera gukererezwa ku mipaka abacuruzi bamwe na bamwe mu Rwanda bahitamo gukorera ubucuruzi bwabo mu gihugu. Ibi ni ibyagaragajwe n’abacuruzi mu nama yabahuje na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu rwego rwo kurebera hamwe uko abacuruzi bo mu Rwanda bafashwa, kugirarango bashobore kuba bakora ubucuruzi burenze imipaka.
Minisitiri w’Ubucuruzi François Kanimba watangije iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri 2012, yavuze ko gufasha aba bacuruzi bakora ubucuruzi bwambukanya imipaka bikenewe kongerwamo ingufu bagahabwa abamahugurwa, kandi anagaruka no k’uruhande rw’abagore, avuga ko usanga nabo bagikora ubucuruzi bukiri hasi bityo ngo Minisiteri ayoboye ifatanyije n’ikigega cya BDF bakaba bagiye ku bafasha babahuriza hamwe, nyuma bakabatera inkunga kuko ngo usanga bagize 74% by’abakora ubucuruzi muri aka karere.
Minisitiri Kanimba kandi yavuze ko bidakwiye ko abakora ubucuruzi bukiri ku rwego rwo hasi, bafatwa nk’abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko, kuko ngo byagaragaye ko aba bacuruzi bazaniye u Rwanda amadorari menshi arenga miliyoni 50 ya Amerika mu mezi 6 gusa y’umwaka wa 2012, bityo ngo gushyira hamwe aba bacuruzi bagaterwa inkunga zikaba arizo ngamba Minisiteri yafashe.
Bimwe mu bibazo byagaragarijwe muri iyi nama, abacuruzi bo mu Rwanda bagihura nabyo iyo bagiye gucururiza muri ibi bihugu byo muri aka karere, birimo nko gucibwa amafaranga menshi ku mipaka, kwamburwa ibicuruzwa, kwakwa ruswa ndetse no gutinzwa ku mipaka bakwa ibyangombwa bityo ibicuruzwa byabo ugasanga bihahombera, nabo bagahitamo kureka gushora ubucuruzi bwabo mu mahanga, ahubwo bagahitamo gukorera imbere mu gihugu.
Kuri iki kibazo Minisiteri yabamaze impungenge ibabwira ko u Rwanda rwiyemeje kuganira n’ibihugu byo muri aka karere, ku girango izi mbogamizi zivanweho, dore ko ngo u Rwanda rwo rwamaze kuzivanaho.
Dr Cyubahiro Bagabe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge mu Rwanda aricyo RBS, yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza bimwe mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga bifite ubuziranenge, iki Kigo cyafashe ingamba zo gukaza ubugenzuzi,, kugirango ibyoherezwa hanze biturutse mu Rwanda bigirirwe ikizere, kandi anakangurira abacuruzi bo mu Rwanda kwegera iki Kigo cyikabereka ibipimo bigenderwaho mu karere, bityo bakirinda kuba bagwa mu makosa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
|
Kenya : Ibibazo mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzagira ingaruka ku Rwanda
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |