Abacukuzi ba peteroli bacuze umugambi ushobora gutuma ibiciro bya lisansi bizamuka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukuboza 2016 saa 10:12
Yasuwe : XX
0

Umuryango uhuza ibihugu bicukura peteroli (OPEC) wageze ku mugambi wawo wo kugabanya ingano ya peteroli icukurwa, mu rwego rwo kurushaho gutuma ibiciro bizamuka.

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 10 Ukuboza 2016, ibihugu 11 bicukura peteroli ariko bitabarizwa muri OPEC, byemeye gushyira mu bikorwa amasezerano yo kugabanya peteroli yacukurwaga kugera ku tugunguru ibihumbi 558 ku munsi.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 13 bigize OPEC ku itariki 30 Ugushyingo 2016, i Vienne muri Autriche.

Mu bihugu 11 byemeye kugabanya ingano ya peteroli byacukuraga harimo u Burusiya buzagabanya kugera ku tugunguru ibihumbi 300. Ibindi ni Mexique, Kazakhstan, Malaysia, Oman, Azerbaïdjan, Bareïn, Guinée équatoriale, Sudani, Sudani y’Epfo na Brunei.

Inkuru dukesha Huffington ivuga ko ubu bufatanye bw’ibihugu bitari muri OPEC ari ingenzi cyane kuri uyu muryango, dore ko utagifite ububasha bwo kuzamura cyangwa kumanura ibiciro bya peteroli n’ibiyikomokaho uko wiboneye, nk’uko byari bimeze mu myaka 1970.

Uku kwifatanya na OPEC byatumye ibiciro by’akagunguru kamwe ka peteroli bizamuka kugera ku madorali 57, bivuye ku madorali ari hagati ya 50 na 53.

Alexandre Andlauer, Umuhanga mu bijyanye na peteroli mu kigo Alpha Value yavuze ko ku kagunguru karimo litiro 50 haziyongeraho amadorali atanu ashobora no kuba yageze kuri arindwi mu mpera z’icyumweu gitaha.

Uku kuzamuka kw’ibiciro bya peteroli ariko ngo ntibizahita bigira ingaruka ku bayigura banyuze kuri station ziyicuruza, n’igihe bizabaho haziyongeraho amafaranga make cyane.

Izamuka ry’ibiciro bya peteroli ryaherukaga kubaho hagati ya 2007-2014, ubwo igiciro cyageraga hafi ku madorali 100 ku kagunguru biturutse ku mvururu zari mu bihugu biyicukura.

Nyuma ariko byaje kumanuka kugera ku madorali agera kuri 37 ku kagunguru, biturutse ku kuba byinshi mu bihugu bitari muri OPEC byaratangiye gushakisha uburyo bushya bwo gucukura peteroli, bituma itangira kuba nyinshi ku isoko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza