Abacuruzi 3000 batanditse kuri TVA bagiye guhabwa imashini za EBM ku buntu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abacuruzi 3000 batanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), bagiye guhabwa imashini zitanga inyemezabwishyu (EBM) ivuguruye ku buntu kugira ngo hakurikiranwe uko basora umusoro ku nyungu.

Umucuruzi utanditse kuri TVA ni ucuruza ibintu bidacibwaho umusoro ku nyongeragaciro wishyura umusoro ku nyungu. Bimwe mu bigenderwaho yandikwe muri TVA ni uko aba afite igicuruzo kirenze miliyoni 20 Frw ku mwaka cyangwa miliyoni eshanu mu mezi atatu. Icyakora atarageza icyo gicuruzo abyifuza yakwandikwa.

Kuri uyu wa Kane Leta ya Koreya, ibinyujije mu Kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (KOICA), yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yinkunga ingana na miliyoni esheshatu z’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zo kunoza uburyo bwo gusoresha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko iki ari icyiciro cya kabiri bateyemo inkunga nyuma y’iyo batanze mu gukora ikoranabuhanga rivuguruye rizajya riyifashishwa mu gutanga inyemezabwishyu (Upgraded EBM).

Yatangaje ko aya mafaranga azakoreshwa mu kubaka urubuga, aho usora azajya anyura mu nzira imwe akinjira muri serivisi za RRA, akamenya uko ahagaze mu misoro atagombye kunyura mu nzira nyinshi nk’uko byari bisanzwe.

Yakomeje agira ati “Miliyoni esheshatu baduhaye icyo azakoreshwa cya mbere ni uko tugiye kugura ibikoresho nk’ububiko (Server) kugira ngo amakuru yose aza kuko azaba ari menshi tugire uburyo bwo kuzicunga.”

Ruganintwali yavuze kandi ko abacuruzi 3000 batari muri TVA, leta izatera inkunga umushinga wo kubagurira imashini bakazihabwa ku buntu mu gihe cy’igerageza. Nyuma yo kubona ko bikora neza n’abandi bacuruzi batanditse ku musoro ku nyongeragaciro bazasabwa kuzitunga.

Abacuruzi batanditse muri TVA, hagendewe ku bafite nimero ihabwa usora (TIN Number) babarirwa hagati y’ibihumbi 150 na 160.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga wa EBM muri RRA, Emmy Mbera, utwo tumashini tuzaba tumeze nka EBM isanzwe, tuzashyirwamo ikoranabuhanga rya EBM ivuguruye tugatangwa mu cyiciro cy’igerageza.

Yagize ati “Turashaka imashini ikomeza ikora nk’ubu buryo yakoragamo ariko itazadusubiza inyuma, tuzashaka imashini ishyirwamo iyi software yacu abe ari yo dukomezanya na yo.”

Yongeraho ko kugeza ubu hatanzwe isoko ryo kugura utu tumashini hakabura urifata.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Lee Byung-hwa, yavuze ko EBM nshya izagira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda mu gihe kirekire.

Yagize ati “Uyu mushinga uzatuma u Rwanda rugera ku ntego n’icyerekezo cyarwo kuko imisoro yinjiye neza ari ingenzi mu iterambere rirambye.”

Ikoranabuhanga rya EBM rimaze kongera 4% ku misoro ikusanywa naho umusoro ku nyongeragaciro ukaba ufite uruhare rwa 33% ku misoro yose ikusanywa. Abamaze guhabwa EBM ivuguruye ni 3000, abandi 8000 bamaze guhabwa amahugurwa kuri yo.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Lee Byung-hwa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana mu isinywa ry’amasezerano y’inkunga y’arenga miliyari 5 Frw
Koreya yahaye u Rwanda miliyari zirenga 5 Frw
Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza