Abacuruzi b’ibirayi batishyuye 500,000 Frw baciwe bagiye kwirengera igihombo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Ukuboza 2017 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko abacuruzi b’ibirayi baciwe amande y’amafaranga ibihumbi 500 iminsi ine ikaba ishize bamwe batarishyura, nibo bazirengera igihombo cy’imodoka zibipakiye zafatiriwe.

Imodoka 13 za Daihatsu na Fuso zipakiye toni zirenga 80 z’ibirayi bya Kinigi zibikuye mu Karere ka Musanze na Rubavu, tariki ya 26 Ukuboza 2017, zafashwe na Polisi, ba nyira byo bacibwa amande ibihumbi 500 Frw.

Bahaniwe kurenga ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi, baranguriza ibirayi ku Giti cy’inyoni kandi ahemewe ari ku Murindi mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo no mu Nzove mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 29 Ukuboza 2017, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Munyeshyaka Vincent, yabajijwe ku bijyanye n’ibi birayi byafashwe nyuma bikaba byatangiye kuborera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, avuga ko aba bacuruzi aribo bazirengera igihombo.

Yagize ati “Ntabwo twifuzaga guhana imodoka cyangwa ibirayi ngo bibore. Twaravugaga ngo wafatiwe mu cyaha, amande ni aya kubera uko tubazi turavuga tuti tumaze kubabwira amande buri wese nagende yishyure aze atware imodoka ye, atware n’ibirayi bye. Havamo umuntu umwe aragenda ahita yishyura […] Barongera barisuganya bati ariko ibi bintu uwabirekera aha ubu Leta yakwemera ko ibirayi bibora. Bajya muri iyo mitekerereze babuza na bagenzi babo kwishyura.”

Yakomeje agira ati “Hamaze kwishyura babiri. Buri munsi baba bafite ibihuha ngo umuyobozi kanaka araza kuduha ibirayi n’imidoka zacu. Kuba bigiparitse hariya babifitemo uruhare ni ukuvuga ngo biteguye n’icyo gihombo […]Igihombo kiri kujya muri bene cyo. Niba biteguye gufata icyo gihombo baragifata nyine nta kundi twebwe twabigenza.”

Bagifatwa, abacuruzi babwiye Radiyo Rwanda ko batishimiye iki cyemezo cyo gucibwa amande y’ibihumbi 500 Frw kubera ko badashobora kuyabona.

Umwe yagize ati “Ntabwo tubyishimiye kuduca ibihumbi 500 Frw kuko ni menshi nta hantu twabikura, ubwabyo ibirayi biri kwangirika ibyo bihumbi 500 ntayarimo, ese bazi ko tuyakurahehe?”

Undi yagize ati “Ikintu twe twifuza ni uko baduha ibyangombwa tugakura ibirayi hano, ibirayi biri gupfa, haba harimo amafaranga menshi uko izuba ribikubita gutya aba ari igihombo turi kugira. Ibiro biri kugabanuka kandi byangirika n’abakiriya twari dufite komande zabo ntibigeze bacuruza, urumva ko izi zose ari ingaruka zagiye zibamo.”

Itegeko rivuga ko ubangamiye ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ashobora gucibwa amande ari hagati y’ibihumbi 20 Frw na miliyoni ebyiri.

Imodoka zafashwe zipakiye toni zirenga 80 z’ibirayi bya Kinigi zajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge
Ibirayi byatangiye kwangirikira kuri Polisi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Munyeshyaka Vincent mu kiganiro n'itangazamakuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza