Abacuruzi batereye agati mu ryinyo ntibashyira ibiciro ku bicuruzwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Gashyantare 2018 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Nubwo abacuruzi bategetswe kugaragaza ibiciro ku bicuruzwa byabo, abenshi ntibabikozwa hirya no hino mu maduka.

Abacuruzi bavuga ko bazi neza ko gushyira ibiciro ku bicuruzwa ari itegeko ariko baryica ku bushake.

Umwe mu bacuruzi b’imyenda waganiriye na IGIHE, uzi ko yirengangiza nkana kugargaza ibiciro yagize ati “Mbere twajyaga dushyira ibiciro kuri buri mwenda dufite hano mu iduka ariko twaje gusanga byirukana abakiriya kuko hari umuntu uza yabona igiciro agahita asohoka. Mu gihe iyo hatariho ibiciro umuntu aza mugaciririkanya.”

Umuyobozi mu ishami rishinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Mugabe Emmanuel, yatangarije IGIHE ko kudashyira ibiciro ku bicuruzwa bihanirwa.

Yifashishije itegeko Nº 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, Mugabe yagize ati “Mu bigo byose by’ubucuruzi, ku masoko n’amamurikagurisha, abacuruzi bagomba kugaragariza ibiciro abaguzi.”

Yakomeje avuga ko igiciro kigomba kugaragazwa gishyirwa ku gicuruzwa cyangwa ku ipaki ifunzemo, ku cyapa kiri ku gicuruzwa, hafi yacyo cyangwa ku cyapa kimwe rusange.

Icyakora, kugaragaza ibiciro ku cyapa kimwe rusange bishobora gukoreshwa gusa aho gushyira igiciro ku gicuruzwa cyangwa ku cyapa kiri ku gicuruzwa bidashoboka.

Mugabe avuga ko impamvu umucuruzi akwiye gushyira ibiciro ku bicuruzwa ari mu rwego rwo kurengera abaguzi, kuko ngo hari abacuruzi bahenda abakiriya iyo nta biciro biri ku bicuruzwa.

Ati “Abacuruzi batamanika ibiciro ahagaragara cyangwa ngo babishyire ku bicuruzwa uzafatwa azahanwa hakurikijwe amategeko azacibwa n’amande kuva ku bihumbi 20 kugera kuri miliyoni eshanu.”

Uretse kurengera umuguzi, gushyira ahabona ibiciro byihutisha akazi.

Kalinda Hussein ucuruza muri ‘Alimentation’, yagize ati “Iyo ngiye mu iduka ngasanga ibicuruzwa biriho ibiciro bimfasha kugura ibyo nshaka bihwanye n’ubushobozi bwanjye kandi bikihutisha serivise.”

Nyiramayira Dancille wari mu iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi, we ati “Iyo ibicuruzwa biriho ibiciro bituma ugura ibyo ushaka kandi ukihuta, bikanatuma igihe udafite umwanya watuma undi muntu kandi ukizera ko atari bukugavure.”

Munyambonwa John uhagarariye abikorera mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi, avuga ko gushyira ibiciro ku bicuruzwa ari ingenzi.

Yagize ati “Ibiciro by’ibicuruzwa iyo biri ahagaragara bituma hakoreshwa umwanya muto kandi bikihutisha serivise ni byiza rero ko abacuruzi bashyira imbaraga mu kubishyira ahagaragara kuko bizajya bituma umwanya bamara baciririkanya n’abaguzi uba muto.”

Munyambonwa asanga abumva ko kubigaragaza byirukana abakiriya ari ikibazo cy’imyumvire mibi.

Kutagaragaza ibiciro bibangamira umuguzi bikomeye kuko hari ibyo baba bakeneye guhaha ariko batazi uko birangura, umucuruzi akamwunamaho.

Abacuruzi ntibagaragaza ibiciro ku bicuruzwa kandi ari itegeko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza