Abafite utubari i Matimba ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwababujije gucuruza amasaha 24/24

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi b’utubari duherereye i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugene, binubira kubuzwa gucuruza amasaha 24/24 kandi bumva ari ikintu gishishikarizwa abikorera mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017, aba bacuruzi babwiye IGIHE ko babangamirwa cyane no gufungirwa n’Umurenge wa Rwezamenyo, utegeka ab’i
Matimba gusa kujya batangira gucuruza inzoga nimugoroba kandi mu yindi Midugudu utubari dukora amasaha yose.

Umwe mu bacuruzi utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Kuki twe dukorera aha i Matimba aritwe babujije gucuruza ku manywa gusa kandi mu yindi midugudu yose utubari dukora amasaha yose? None se niba ari itegeko kuki ridakurikizwa hose!”

Yakomeje avuga ko bibaza impamvu bahora babuzwa gukora amasaha 24/24 kandi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhora bubishishikariza abaturage.

Umucuruzi witwa Muhire Alain we yagize ati “Erega ntawanze gukurikiza amabwiriza y’ubuyobozi none se wajya utangira akazi saa cyenda z’amanywa ugafunga saa yine z’ijoro ukabona amafaranga yo kwishyura inzu n’imisoro n’ayo gutunga umuryango wawe?”

Yongeyeho ko atiyumvisha impamvu ubuyobozi bubabuza gukora amasaha 24/24 kandi mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hari umutekano usesuye.

Umunyamabanga w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yabwiye IGIHE ko bahisemo gufata icyemezo cyo kubuza utubari duciriritse gucuruza inzoga amasaha yose mu kwirinda ko abaturage bajya birirwa mu tubari basinze.

Yagize ati “Nibyo nta tubari duciriritse nka twa tundi tuba turimo inzoga ziciritse twemerewe gukora mbere ya saa sita cyangwa kurenza saa yine z’ijoro kubera ibibazo duteza; ibyo twabyemeje mu rwego rwo kwanga ko abaturage bacu baba abasinzi. None se wakwirirwa mu kabari amanywa n’ijoro ukazakorera igihugu ryari?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ashimira abafashe iki cyemezo cyo kubuza utubari tw’i Matimba gukora amasaha yose bitewe n’umutekano muke ukunzwe gutezwa n’abasinzi n’indaya zo muri ako gace.

Utubari twose tw'i Matimba tuba dufunze mbere ya saa sita nubwo ari i Kigali
Hari utubari two mu Murenge wa Rwezamenyo two tuba dufunguye tutari utw'i Matimba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza