Abagore bacuruza bambukiranya imipaka binjiriza u Rwanda asaga miliyoni 170 $

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko ubucuruzi bucicitse bwambukiranya imipaka bukorwa n’umubare munini w’abagore bwinjiriza igihugu amadolari asaga miliyoni 170 buri mwaka.

Nyuma yo kugirwa inama no guhurizwa hamwe mu makoperative bakareka kunyura inzira z’ubusamo, Abanyarwandakazi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basigaye binjiriza u Rwanda imisoro myinshi nk’uko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Opirah Robert, yabitangaje kuri uyu wa Mbere.

Mu nama mpuzamahanga yahuriwemo n’ibihugu bitanu bihana imipaka n’u Rwanda, hagamijwe kurebera hamwe inzitizi abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nazo n’uko zakemurwa, Opirah yagize ati “Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’umubare munini w’abagore ... bwinjiriza u Rwanda asaga miliyoni 170 z’amadolari buri mwaka.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubu bucuruzi, Leta y’u Rwanda imaze kubaka amasoko ya kijyambere agera kuri atatu ku mipaka ya Cyanika, Kanyaru n’irindi riri i Karongi.

Muri ayo masoko haba hari n’amarerero abagore basigamo abana igihe bagiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuzana cyangwa kujyana ibicuruzwa.

Mu minsi iri imbere harateganywa kuzubakwa andi masoko atandukanye ku mupaka wa Rusumo, Kagitumba, Gatuna, Rusizi ya mbere n’iya kabiri hamwe no ku mupaka wa Nemba.

Mu gihe MINICOM yishimira intera ubu bucuruzi buri gufata, Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Ubucuruzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umulisa Solange, yavuze ko ubumenyi buciriritse bw’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari imbogamizi ku gihugu cye.

Yagize ati “Usanga badafite ubumenyi ku bijyanye n’imikorere ya za gasutamo, akenshi ibihugu byombi biba byarasinye amasezerano agamije kuborohereza mu bucuruzi ariko bariya bagore ntibabimenya.”

Yakomeje avuga ko bazarushaho kuabasobanurira imikorere ya za gasutamo zihuje ibihugu byombi, bikabafasha gukora ubucuruzi buciriritse kandi buciye mu mucyo.

Nubwo hari byinshi byakozwe ku ruhande rw’ u Rwanda, Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yavuze ko abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hari imbogamizi bagihura nazo.

Yagize ati “Batubwira ko bahura n’imbogamizi zijyanye n’amasaha abakozi bo ku mipaka bakorera atangana . U Rwanda hari aho ruvuga ruti tuzakora kugeza saa yine z’ijoro cyangwa se tuzakora amasaha 24/24 ariko wareba ku bindi bihugu duhana imbibe ugasanga ayo masaha ntabwo bayubahiriza.”

Bugingo yavuze ko mu makoperative 63 y’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, agera kuri 25 arimo abagore barenga 2500, bahujwe n’ibigo by’imari, bibaguriza ayo kwagura ubucuruzi; babonye ingwate babifashijwemo na BDF.

Abitabiriye inama mpuzamahanga y'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie
Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Ubucuruzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umulisa Solange
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Opirah Robert

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza