Abakurikirana Tour du Rwanda bazoroherezwa kuzigama binyuze muri ‘AGUKA NA COGEBANQUE’

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 Gashyantare 2019 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu muri gahunda ya guverinoma igamije korohereza bose kugera kuri serivisi z’imari, Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque, yegereje serivisi zo kuzigama abazakurikirana ‘Tour du Rwanda’.

Ku wa 24 Gashyantare 2019, nibwo hazatangira Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare, Tour du Rwanda.

Mu gihe iri rushanwa rizaba riba, Cogebanque iri mu baterankunga bakuru baryo, yiyemeje kudatuma ibyishimo by’Abanyarwanda bigarukira ku gukurikirana amasiganwa gusa, ibashyiriraho uburyo bworoshye butuma babasha gutegura ejo.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko ‘AGUKA” igamije kwegera Abanyarwanda, no kubasobanurira inyungu ziri mu kuzigama muri iyi banki.

Ati “ Muri iki gihe cya ‘Tour du Rwanda’ ni umwanya wo kugira ngo tubwire abaturarwanda ko bishoboka kwagukana natwe binyuze mu kwizigamira. Hari abantu benshi badakorana na banki, n’igihe cyiza cyo gufungura imiryango ngo batangire gukorana natwe”.

Abazajya kureba Tour du Rwanda bashobora kunyura ku muntu uhagarariye Cogebanque (agent), bakaba bafungurirwa konti ya ‘ITEZIMBERE’.

Umwihariko wa konti ya ‘ITEZIMBERE’, ni uko nta mufuragiro wa buri kwezi ucibwa, kandi ushobora kuyikoresha mu kwaka servisi zose za banki.

Gufungurirwa iyi konti bisaba kwitwaza fotokopi y’indangamuntu, ifoto imwe ngufi n’amafaranga byibura 2000Frw yo guhita ushyiraho.

Iyamuremye kandi avuga ko hari na konti yo kuzigama ya ‘TEGANYA’, ishobora gufungurwa n’umukiliya mushya cyangwa usanzwe, akajya yungukirwa kugera kuri 5% by’amafaranga yabikijeho.

Ati “ By’umwihariko umuntu wese uzafungurira konti ya ITEZIMBERE na TEGANYA ahari kubera Tour du Rwanda, cyangwa akagira icyo akora akoresheje izi konti azahabwa ibihembo bishimishije”.

Uretse izi konti zombi kandi abakiliya bashobora gukomeza koroherwa no kubona serivisi zose za Cogebanque banyuze ku ba ‘Agents’ cyangwa bagakoresha ikoranabuhanga ririmo Mobile Banking, Internet Banking n’ amakarita ya MasterCard.

Muri Tour du Rwanda 2019, Cogebanque niyo izaha umwenda umukinnyi uzaba uwa mbere mu guterera imisozi.

Cogebanque niyo ihemba umukinnyi wahize abandi mu guterera muri Tour du Rwanda
Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yamamazaga ibikorwa bya Cogebanque muri Tour du Rwanda
Ikipe ya Les Amis Sportif ikina umukino w'amagare iterwa inkunga na Cogebanque
Abakozi ba Cogebanque baba babukereye
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine
Abazafungura izi konti uko ari ebyiri bazabona amahirwe yo gutsindira ibihembo binyuranye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza