Babiri begukanye imodoka muri tombola ya CIMERWA

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 Ukuboza 2016 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi agera kuri atatu abakoresha sima ikorwa n’uruganda rwa CIMERWA bahabwa amahirwe yo gutombola ibihembo bitandukanye birimo n’amafaranga, abanyamahirwe babiri barimo umucuruzi n’umwubatsi begukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka.

Abanyamahirwe begukanye imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Hilux muri iyi tombola yiswe ‘Gura, Ubaka, Tsinda’ ni Buzorora Charles ukora akazi k’ubwubatsi mu karere ka Musanze na Guevalia Hardware icuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali.

Ubwo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016, aba banyamahirwe bashyikirizwaga imodoka batsindiye, bavuze ko bishimye cyane kandi bagiye kurushaho gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no kubishishikariza abandi.

Buzorora Charles w’imyaka 54 yagize ati” Sima ya CIMERWA nayikoresheje kuva kera. Iyi modoka igiye guhindura ubuzima bwanjye, nzayikoresha mu kazi kanjye k’ubwubatsi. Imana inyongereye umugisha, ntabwo nari narigeze ntekereza ko nzatunga imodoka.”

Murerwa Analithe nyiri Guevalia Hardware, yavuze ko nubwo yari asanzwe atunze indi modoka, iyi Toyota Hilux izamufasha kurushaho kunoza serivisi yahaga abakiliya be kuko azajya ayikoresha mu kubatwaza ibyo baguze.

Yanashishikarije abandi kandi kwitabira gucuruza no gukoresha ibikorewe mu Rwanda kuko uretse kuba bishobora kubageraho mu buryo bworoshye ari no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa CIMERWA, Busi Legodi yavuze ko gushyiraho iyi tombola bwari uburyo bwo gushimira abacuruzi n’abakiliya b’akadasohoka no kurushaho gusobanurira abantu imikorere y’ubwoko bubiri bwa sima y’uru ruganda.

Yakomeje avuga ko binyuze muri iyi tombola kandi babashije kubona abacuruzi bashya bifuza gukorana na CIMERWA no kuyigeza mu bice byitaruye aho itajya ibasha kugera mbere.

Legodi kandi yanaboneye gutangariza abakoresha sima ya CIMERWA ko kuri ubu itagifungwa mu bipapuro ahubwo isigaye ishyirwa mu mifuka yo mu bwoko bwa WPP (Woven Polypropylene bag), mu rwego rwo gutuma irushaho gutwarika no kubikwa neza.

Izi modoka zatsindiwe muri iyi tombola ya ‘GURA, UBAKA, TSINDA’ imwe ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaraga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA buvuga ko ibihembo byose byagiwe bitangwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akanyamuneza kari kose ku banyamahirwe begukanye ibihembo
Buzorora Charles amaze kumenyeshwa ko yatsindiye imodoka
Buzorora Charles ashyikirizwa imfunguzo z'imodoka yatsindiye, n'Umuyobozi wa Cimerwa, Busi Logodi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza