Abarenga ibihumbi 100 bitabiriye imurikagurisha mu cyumweru cya mbere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 Kanama 2017 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Imibare itangwa n’Urugaga Nyarwanda rw’abikorera (PSF) igaragaza ko imurikagurisha ry’uyu mwaka riri kwitabirwa cyane cyane mu minsi y’impera z’icyumweru ndetse ko kugeza ku munsi waryo wa munani, abantu 100,011 bamaze gusura ibikorwa biri kuhamurikirwa.

Iyi mibare igaragaza ko ku munsi wa mbere w’imurikagurisha, kuwa 22 Kanama aribwo hitabiriye abantu bake kuko bari 3825 naho kuwa 29 Kanama 2017 hinjiramo abasaga ibihumbi 21.

Ibi bitandukanye n’ubwitabire bw’umwaka ushize kuko PSF ivuga ko ku munsi wa kabiri w’imurikagurisha rya 2016 abasuye bangana na 6170 naho abasuye iminsi yose bari 277,064 mu gihe umunsi wajeho abantu benshi bari 22,416.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri PSF, Eric Kabera, yabwiye IGIHE ko ubu ubona ubwitabire buri hejuru kubera ko abanyamahanga benshi baje kumurikamo ibikorwa, inzu yubatse mu buryo bugezweho kandi buhendutse ya miliyoni umunani, abaje bashaka kwagura ubumenyi n’ibindi.

Yatangaje ko bitewe n’uko babona abantu bagenda biyongera umunsi ku wundi hari icyizere ko bazagera ku bihumbi 300.

Yagize ati “Ubu muri rusange twavuga ko ku munsi twakira abantu bari hagati y’ibihumbi 20 (baza ku minsi y’akazi) n’ibihumbi 30 mu mpera z’icyumeru no ku minsi y’ibiruhuko ku buryo dufite icyizere ko uyu mwaka tuzabona abasura barenga ibihumbni 300.”

Yakomeje avuga ko umubare w’ababonye akazi muri iri murikagurisha uzamenyekana rirangiye, byongeye kandi hari icyizere ko hari bamwe mu banyamahanga bazishimira isoko ry’u Rwanda bagahita bahashora imari, bagakomeza gutanga akazi ku Banyarwanda.

Imurikagurisha rya 2017 ribaye ku nshuro yaryo ya 20 ryitabiriwe n’abamurika basaga 500 baturuka mu bihugu 17 bya Afurika, u Burayi, Aziya n’ahandi, bafite aho bamurikira harenga 775 (stands).

Abantu b'ingeri zose bitabira imurikagurisha umunsi ku wundi
Mu cyumweru cya mbere EXpo2017 yitabiriwe n'abarenga ibihumbi 100
Banki ya Kigali ifite abagendera ku igare ry'ipine rimwe bagashimisha abitabira Expo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza