Abarengera abaguzi batanze umuti w’ibishobora gutuma ibiciro by’ibiribwa bidakomeza kwiyongera

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Buri ntangiriro z’ukwezi, Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda gitangaza uko ibiciro byari byifashe mu kwezi kurangiye.Si kenshi usanga ibiciro byagabanyutse ahubwo usanga hari igihe byiyongereyeho kurusha.

Nko mu kwezi gushize, imibare yatangajwe yagaragaje ko ibiciro byiyongereyeho 7.2 ugereranyije na Kanama umwaka ushize. Muri Nyakanga uyu mwaka nabwo ibiciro byari byiyongereho 8.1 % ugereranyije na Nyakanga umwaka ushize.

Mu mpamvu zikunzwe gutangazwa ku bwiyongere bw’ibiciro, ni ubwiyongere bw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yavuze ko ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa bizakomeza kwiyongera nihatagira igikorwa.

Aganira na IGIHE, Ndizeye yavuze ko hari ingamba Leta yagiye ifata ngo ibiciro by’ibiribwa bigabanuke ariko ko hakwiye gukorwa byinshi.

Gahunda yo guhuza ubutaka ikwiye kuvugururwa

Ndizeye avuga ko gahunda yo guhuza ubutaka yatangijwe muri 2007 ikwiye kuvugururwa kugirango ibiribwa byiyongere mu gihugu, abahinzi babone ibiribwa by’ubwoko butandukanye batagombye kubigura ku isoko.

Ati “Hari ibihingwa ngandurarugo byakagombye kuboneka ahantu hose. Niba uhinze ikigori, ntabwo mu mwaka ushobora guhinga ibigori inshuro ebyiri, noneho niba ari wo murima wari ufite wonyine, uzasigara utunzwe n’iki? Uzabigurisha. Ese uzabasha kubona bya bindi bindi ukeneye. Ugomba kugura indi ndyo kugirango wihaze mu bihingwa, uzakenera ibyo bindi utahinze, ukongeraho ko ukeneye kwambara, ukeneye amafaranga y’ishuro ry’umwana […] nubona ibyo byose utabasha kubigeraho, uzazamura igiciro kuri cya gihingwa kimwe ufite kuko niyo makiriro yawe.”

Ndizeye avuga Leta ikwiriye gufata ibishanga akaba aribyo igenera ubuhinzi bw’igihingwa kimwe, mu mirima isanzwe y’abaturage bagahinga ibyo bashaka kugirango ibiribwa byiyongere.

Ati “Leta yagombye kuvuga iti dufite ibishanga, dufite ahantu hanini h’ibishanga, niho tugiye guhinga ibyo gucuruza ariko kuri wa muhinzi bakamureka akongeramo ibindi bihingwa. Cyangwa se niba iyo gahunda igiyeho, bigishe umuturage uko yabona iyo ndyo yindi, yihaze mu biribwa atari ukujya gutega ku isoko.”

Imibare igaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2016, ubutaka bwari bumaze guhuza mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ari hegitari 829,106, mu gihe Umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 949 mu 2010 ugera kuri miliyari 1,954 mu 2016.

Ndizeye kandi yavuze ko imyubakire iriho iri kugira uruhare mu ishira ry’ubutaka, ngo Leta ikwiye gushyiraho ingamba zihamye abantu ntibubake uko babonye ku butaka bwari busanzwe bukoreshwa mu guhinga.

Ati “Leta idafashe ingamba ngo ihitemo ahagomba kubakwa gusa bizagira ingaruka, aho kugirango tugire aho guhinga usange habaye aho gutura. N’ibyo bike twatakaga bizarushaho guhenda n’aho guhinga hazagabanuka.”

Kwiharira isoko

Ku bihingwa bimwe na bimwe nk’ibirayi n’umuceri hashyizweho amashyirahamwe abahinzi bagomba kugurishirizamo umusaruro wabo ku giciro kiba cyashyizweho.

Ndizeye avuga ko gushyiraho ibiciro ari ikintu kimwe cyiza ariko gushyiraho abantu bamwe bagurishwaho umusaruro ngo si byiza kuko bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibiciro.

Gukangurira amahoteli gukoresha ibyo mu Rwanda

Ndizeye yavuze ko ikigo gishinzwe ubuziranenge gikwiye kugenzura ngo kuko usanga amahoteli n’ama-restaurant byanga gukoresha ibyakorewe mu Rwanda kuko bitizeye ubuziranenge bwabyo, bagakoresha ibyavuye mu mahanga bigatuma igiciro bacururizaho cyiyongera.

Abajijwe icyo bakora nk’abashinzwe kurengera umuguzi ngo ibiciro bigabanuke, Ndizeye yavuze ko batanga inama zitandukanye ku nzego za Leta ndetse ko hari ibishyirwa mu bikorwa.

Atanga urugero rw’uburyo bagize uruhare mu ishyirwaho ry’ibiciro by’ingendo, kandi ngo no ku bindi bagishwa inama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR,Ndizeye Damien

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza