Abatwara amakamyo ava cyangwa ajya muri Uganda bingingiwe kunyura Kagitumba – Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Inzego zitandukanye zasabwe gukora ubukangurambaga kugira ngo abafite n’abatwara amakamyo anyuza ibicuruzwa mu Muhora wa Ruguru gukangukira gukoresha umuhanda Mirama Hills-Kagitumba-Kigali.

Ubusanzwe 51 % by’ibicuruzwa biva cyangwa biza mu Rwanda binyura ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda unyuze mu Karere ka Gicumbi.

Uyu muhanda abashoferi benshi bawukundira ko ariwo mugufi ugereranyije n’uwa Kagitumba kuko kuva Gatuna uza i Kigali hari ibirometero 80 mu gihe kuva Kagitumba ugera i Kigali hari ibirometero 210.

Icyakora, mu nama yahurije hamwe inzego zitandukanye zirimo abikorera batwara ibintu babinyuza mu Muhora wa Ruguru kuri uyu wa Gatanu, hagaragajwe ko umuhanda wa Kigali –Kagitumba ariwo mwiza ku bacuruzi nubwo ariwo muremure.

Umuyobozi w’Ikigo Trade Mark East Africa kigamije guteza imbere ubucuruzi, ishami ry’u Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko hashize imyaka itatu bubatse umupaka uhuriweho n’u Rwanda na Uganda i Kagitumba, nyamara ngo ntabwo abacuruzi baratangira kuwukoresha nk’uko byifuzwa.

Yagize ati “Twawubatse ari uwo guha andi mahirwe abanyura Gatuna. Twawukoze twizeye ko niwuzura nibura 60 % by’urujya n’uruza bizajya bica Kagitumba. Mbere hari ikibazo ko umuhanda wo kuva Ntungamo udakoze ariko ubu urakoze ariko na n’ubu urujya n’uruza ntiruraba rwinshi.”

Trade Mark East Africa yashoye miliyoni zisaga 20 z’amadolari mu kubaka uyu mupaka uhuriweho.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba, Karera Denis, yavuze ko nubwo abantu benshi bakunda kunyura i Gatuna kuko ari hafi, bakwiye no gutekereza ko umupaka uhuriweho utaruzura bituma nta bikorwa remezo bihagije bihaboneka byorohereza abacuruzi ndetse n’uburyo bw’umutekano w’ibintu n’abantu bukaba butizewe neza nk’uwa Kagitumba.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko hakwiye ubukangurambaga kugira ngo abantu biyumvemo umuhanda Kigali-Kagitumba.

Ati “Turifuza kongera imyumvire ku mikorere y’umupaka wa Kagitumba . Ndemeza ko ubwo umuhanda wa Gatuna wangirikaga, natwe ntabwo byatoroheye guhita tumenya uburyo ari byiza gukoresha umuhanda Ntungamo-Kagitumba. Ni iby’agaciro ko buri wese amenya ko uwo muhanda ari mwiza kandi udahenze kabone niyo iyo mihanda yombi yaba iri gukora.”

Umuhanda Kampala-Gatuna-Kigali umaze iminsi ufunze ku modoka nini kubera igice kimwe cy’uwo muhanda ku ruhande rwa Uganda cyangiritse.

Nyamara bamwe mu bakoresha iyi mihanda yombi bagaragaje ko guca i Kagitumba hakiri ibibazo bigomba gukemurwa kugira ngo abantu bahiyumvemo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abashoferi mu Karere, Kinene Byron yagize ati “Uyu muhanda Kagitumba umuvuduko ntarengwa aba ari ibirometero 60 ku isaha, hari n’aho uzasanga ari 40Km/h ariko se koko ahantu harambuye ni gute umushoferi yatwarira ku muvuduko wa 40 Kim/h? Iyo wibeshye ukarenza ukagera kuri 50 km/h urahanwa.”

Kinene yavuze ko mu muhanda Kagitumba –Kigali bahagarikwa n’inzego zishinzwe umutekano inshuro nyinshi ugereranyije na Gatuna, agasaba ko bikosorwa.

Ati “Dufashe abacuruzi umuvuduko tuwongere nibura nka 80 Km/h cyangwa uwa nyuma ube 60 Km. None se niba tuvuga abagiraneza baduha amafaranga ngo twubake ibyo bikorwa remezo ntitubikoreshe ahubwo tukabaka andi yo kubaka ibindi, ubwo twaba twubaka ibyo gukora iki?”

Minisiteri y’ibikorwa Remezo yijeje ko ibibazo n’ibyifuzo bizarebwaho bigakemurwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu
Abakoresha umuhanda Kagitumba – Kigali batanze ibitekerezo bitandukanye
Patience Mutesi, Umuyobozi w’Ikigo Trade Mark East Africa kigamije guteza imbere ubucuruzi, ishami ry’u Rwanda
Umuyobozi wungirije w’Inama y’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba, Karera Denis
Abitabiriye inama y'uko umupaka wa Kagitumba wakoreshwa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza