Abayobozi b’ibigo by’indege muri Afurika bagiye gusuzumira mu Rwanda uko byakunguka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 08:55
Yasuwe :
1 0

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibigo by’Indege (African Airline Association, AFRAA), Dr Elijah Chingosho, yavuze ko bifite imbogamizi zituma bitabona inyungu ihagije muri Afurika, abayobozi babyo bakaba bagiye kurebera hamwe icyakorwa hagamijwe iterambere ry’uru rwego.

Abayobozi b’ibigo by’indege muri Afurika, ibigo bikora indege nka Airbus na Bombardier, abayobora ibigo by’indege za gisivili, abayobozi muri rusange basaga 500 bazakoranira muri Kigali Convention Centre hagati ya 12 na 14 Ugushyingo 2017, baganira uburyo uru rwego rwabyarira inyungu abarushoramo imari.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Dr Chingosho yavuze ko ibigo by’indege muri Afurika bifite ikibazo cyo kubona inyungu ifatika ahanini bitewe n’imbogamizi bihura nabyo.

Yavuze ko hazabaho kureba ku mafaranga ibigo by’indege byinjiza n’ayo bikoresha, aba agomba kujya munsi y’ayo byinjiza. Mu buryo buzahabwa umwanya harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu kongera inyungu no kunoza ihuzabikorwa.

Dr Chingosho yakomeje agira ati “Tuzareba no ku biciro. Kuki ibiciro byo muri Afurika biri hejuru cyane kurusha n’impuzandengo mpuzamahanga ? Urebye nk’amavuta y’indege, usanga aricyo kintu gitwara amafaranga menshi ku bigo by’indege. Kuki usanga ibiciro by’amavuta biri hejuru kurusha ahandi ku Isi?”

“Tuzagaragariza abayobozi bacu ko imisoro iri hejuru, amafaranga menshi asabwa; ikiguzi kiri hejuru ku mavuta, kiri hejuru cyane kurusha ahandi. Ndetse kuri sitasiyo zimwe muri Afurika usanga igiciro cy’amavuta gikuba hejuru ya kabiri icy’ahandi.”

Uretse ibiciro by’amavuta, Dr Chingosho yanakomoje no ku birebana n’ibiciro biri hejuru ku bagenzi.

Yagize ati “No ku mafaranga acibwa abagenzi, imisoro ku bagenzi muri Afurika, biri hejuru cyane y’ahandi ku Isi. Usanga ku mugenzi muri Afurika hagenda hagati ya $40 na $140, mu gihe impuzandengo ku rwego rw’Isi ari hagati ya $20 na $25. Ni yo mpamvu abantu mugenda n’indege muzajya musanga ibiciro by’indege muri Afurika bihenze cyane kurusha ahandi. Ni ukubera ibyo biciro byose biri hejuru, ubundi indege nayo ikagenda igashyiraho ibyayo.”

Gusa Dr Chingosho yavuze ko RwandAir yahawe kuyobora AFRAA muri uyu mwaka, ari ikigo cy’indege gitanga icyizere kandi cyubashwe kuri uyu mugabane, gikomeje kwaguka ku buryo gikwiye kubera urugero ibindi bigo muri Afurika.

Umuyobozi wa RwandAir, Col Chance Ndagano, yavuze ko mu birebana n’urwunguko icyo kigo gitanga icyizere, kikaba cyaramaze gufungura ibyerekezo mu bihugu byose bya Afurika y’Iburasirazuba, ndetse gitegereje igisubizo ku busabe bwo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Icyerekezo cy’ubucuruzi cyo ni uko buri kwezi hari icyiyongeraho ku musaruro dutanga. Uragenda wiyongera, kandi biragaragara ko uzakomeza kugenda wiyongera. Ariko ikigo cy’indege kiracyari gito, kiracyakura, iyo umwana bakimurera agikura ntabwo bahita batekereza ko ahita akura ngo yirukanke.”

Yavuze ko RwandAir iri kugenda yagura ibikorwa yongera n’indege zayo bikazajyana na serivisi nziza, ikoranabuhanga rigezweho nka WiFi ituma umuntu akomeza akazi ke, irifasha umuntu kumenya aho ageze, imiziki ifasha umuntu kuruhuka n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Intego twihaye ni uko tugomba kugendera ku gihe, tukagira indege zifite isuku, imizigo y’abagenzi ikahagerera ku gihe, wa mugenzi akavuga ngo amafaranga yanjye natanze, yareba serivisi bamuhaye, uko yafashwe, akavuga ati ‘ntacyo nicuza’, iyi niyo ndege nkwiye kuba ngendamo.”

RwandAir imaze kugira indege 12 ziyifasha kujyana abagenzi mu byerekezo 23 byo muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati, Iburengerazuba, Amajyepfo, Uburasirazuba bwo hagati n’i Burayi.

Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha izatangira kwerekeza i Bamako muri Mali, Conakry muri Guinea, Dakar muri Senegal, ndetse uyu mwaka uzarangira itangije urugendo rugana Guangzhou mu Bushinwa, mu 2018 yerekeze New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Marc Nkurunziza, yavuze ko iterambere ry’urwego rw’indege ari nk’igihugu kidakora ku nyanja ari ikintu gikomeye, kuko “kudakora ku nyanja ni imbogamii ku bashaka kohereza ibintu mu mahanga.”

AFRAA yashingiwe muri Ghana mu 1968 igizwe n’ibihigu bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ibigo by’indege 37.

Umunyamabanga Mukuru wa AFRAA, Dr Elijah Chingosho
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri RDB, Marc Nkurunziza
Dr Elijah Chingosho na Yvone Manzi Makolo, Umuyobozi Wungirije wa RwandAir
Umuyobozi wa RwandAir, Col Chance Ndagano
Abanyamakauru batandukanye bitabiriye ikiganiro na AFRAA
Abayobozi ba RwandAir n’aba AFRAA mu ifoto y’urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza