Airtel Rwanda yatangije gahunda yise ’Ni Bomba’, igabanya cyane ibiciro by’itumanaho

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Ugushyingo 2017 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Airtel Rwanda yatangije paki yitwa "Ni Bomba" ifite ibiciro bihendutse mu guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi no gukoresha internet.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuwa 1 Ugushyingo 2017, Umuyobozi ushinzwe serivisi muri Airtel, Chrysanthe Turatimana, agaragaza ibiciro ku bazagana muri iyo gahunda nshya, yavuze ko ipaki y’umunsi izajya ihesha umukiriya 1GB ya internet ku 500 Frw; iy’icyumweru itange 7GB ku 3,000 Frw; iy’ukwezi itange 30GB ku 10,000 Frw.

Izi zose zizajya zinafasha umukiriya guhamagara Airtel kuri Airtel na SMS ku buntu naho guhamagara ku yindi mirongo bibe amafaranga 20 ku munota.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu, yavuze ko gahunda nshya izafasha abakiriya kunezerwa.

Yagize ati "Uyu ni umunsi udasanzwe kuri Airtel ariko by’umwihariko ku Banyarwanda bose, ntibazongera kugira imbogamizi mu itumanaho, haba mu guhamagara, mu kohereza ubutumwa, gukoresha murandasi n’izindi serivisi. Turamurika ipaki yacu nshya yitwa Ni Bomba."

Yongeyeho ati "Airtel Ni Bomba ni uburyo bushya buzajya bwemerera abakiriya bacu guhamagarana mu kazi, kuvugana n’inshuti, abavandimwe, abakunzi n’abandi bose. Ni uburyo bugiye guhindura ibintu mu itumanaho, burahendutse. Turashaka guha Abanyarwanda kwishima, gukora ibyo bakunda. Turashaka kubaha ibibakwiye."

Airtel Ni Bomba izahoraho mu gihe cyose Abanyarwanda bakiyikeneye ariko ubuyobozi bwa Airtel bwasobanuye ko bidakuyeho izindi paki zisanzweho.

Umukiriya ushaka kugura ipaki ya "Airtel Ni Bomba", akanda *456# naho kureba amafaranga asigaye agakanda *131# nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu mu muhango wo gutangiza gahunda yiswe ’Ni Bomba’
Umuyobozi ushinzwe Serivisi muri Airtel Rwanda, Chrysanthe Turatimana (ibumoso) n’Ushinzwe ubucuruzi, Moses Abindabizemu
Ipaki ya Airtel 'Ni Bomba' yazanye ibiciro bidasanzwe
Abahagarariye Airtel Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuru hasobanurwa byinshi kuri 'Ni Bomba'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza