Airtel-Tigo Rwanda yatangije poromosiyo idasanzwe izasiga benshi babaye abamiliyoneri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Airtel-Tigo Rwanda yatangiye poromosiyo y’amezi atatu yiswe “Byuka uri Millionaire” aho buri muntu afite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye abikesheje gukoresha Airtel Money na Tigo Cash.

Iyi poromosiyo yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2019 i Nyabugogo.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla, yavuze ko buri wese yayijyamo kuko hari ibihembo byinshi ndetse n’amafaranga yo gutsindira.

Ati “Nk’uko mubibona twaje hano gutangiza poromosiyo ya Airtel Money Tigo Cash, benshi muri mwe mushobora gutsindira ibihembo ndetse turabashishikariza gukoresha Airtel Money”.

“Ni bangahe muri mwe bibuka Yora Kanshi, iyi ukubye inshuro ku byo mwabonye muri yo. Turabashishikariza kwinjira muri iyi poromosiyo kuko harimo ibihembo byinshi byo gutsindira ndetse n’amafaranga menshi muze mu muryango wa Airtel Tigo.”

Uwitwa Munyantore Egide w’imyaka 57 wabaye umunyamahirwe wa mbere wegukanye 83 500 Frw muri iyi poromosiyo ubwo yatangizwaga ku mugaragaro, yasazwe n’ibyishimo avuga ko yari amaze iminsi arembejwe n’ubukene akaba agiye kwikenura.

Ati “Nsanzwe nkoresha Airtel Money, ntabwo byantunguye cyane. Wagira ngo Imana yari ibizi nari maze iminsi ndi mu bukene ubu ngiye kwikenura ngure umufariso munini wo kuryamaho.”

Muri iyi poromosiyo hazajya hatangwa ibihembo buri munsi aho Airtel-Tigo Rwanda izajya iba ifite abantu 20 batsindira ibihumbi 500 000 n’abandi babiri buri cyumweru bazajya batsindira buri umwe Miliyoni imwe y’amanyarwanda ndetse n’abandi 10 bazajya bazajya batsindira miliyoni 10 Frw buri kwezi.

Kwinjira muri iyi poromosiyo bisaba kuba umuntu akoresha Sim Card ya Airtel-Tigo na Airtel Money Tigo Cash, ukabitsaho amafaranga ukayikoresha uko bisanzwe mu bintu ibyo ari byo byose, ibyo bihita bikwinjiza ku rutonde rw’abanyamahirwe.

Buri Cyumweru Airtel Tigo izajya ijya kuri televiziyo abantu babiri b’abanyamahirwe batoranywe imbonankubone, kimwe n’abongabo ba buri kwezi, nabo bazajya babahitamo kuri televiziyo babahamagare.

Nimero ihamagara abatsinze ni 0722123123.

Iki gikorwa cyabereye muri gare ya Nyabugogo
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla, yavuze ko buri wese yayijyamo kuko hari ibihembo byinshi ndetse n’amafaranga yo gutsindira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza