Airtel yashyize igorora abagura ipaki za internet no guhamagara byoroshye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Airtel Rwanda yongereye ingufu ipaki za Bomba, yongera “Bomba No Limit” mu muryango mugari wa Bomba, ikaba itanga ubwisanzure ku bafatabuguzi ba internet no guhamagara batabangamiwe n’igihe.

Izi paki zitubutse zije zunganira izari zagejejwe ku bakiriya mu Ugushyingo 2017.

Kuri ubu, abakiriya ba Airtel bakoresha internet bashobora guhitamo kugura ipaki y’umunsi bagakoresha kugeza kuri 1GB, iy’icyumweru bagakoresha 7 GB cyangwa iy’ukwezi bagakoresha 30 GB.

Ku rundi ruhande, abakiriya bashobora guhitamo internet ya “Bomba No Limit” bagakoresha internet uko babyifuza nta kibatangira.

Ipaki ya “Bomba No Limit” itanga 1GB ku munsi ku mafaranga 500, iya 7 GB mu cyumweru ku mafaranga 3000 naho 30 GB za interineti ku kwezi hamwe n’ibindi byiza bijyanye no guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi (SSM).

Umuyobozi w’agateganyo wa Airtel Rwanda, Raoul Bedi, yagize ati “Kuvugurura ipaki za Bomba bije ari igisubizo ku bakiriya bifuzaga ipaki za internet zikoreshwa uko zakabaye nta guhagarara. Izi paki zitanga internet inyaruka ku bakiriya bayikenera mu kazi gasaba irenze 1GB ku munsi.”

Ipaki za Bomba zitanga amahitamo ahagije ku bakiriya ba Airtel bakabasha kuyikoresha ku munsi, mu cyumweru cyangwa mu kwezi kose bakoresha internet ari nako bahamagara ku mirongo yose ku biciro byoroheje.

Icyicaro cya Airtel Rwanda i Remera mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza