Akanyamuneza kuri Miss Nimwiza Meghan warebye Tour du Rwanda imbonankubone (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Gashyantare 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Amezi abiri abimburira umwaka wa 2019 yabereye umugisha Nimwiza Meghan, umukobwa umaze iminsi 30 mu munyenga w’ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yambitswe.

Tariki ya 26 Mutarama 2019 nibwo Nimwiza yinjiye mu bitabo by’abakobwa beza bambaye ikamba ry’umwari w’uburanga uhiga abandi mu gihugu, asimbuye Iradukunda Liliane wari urifite mu 2018.

Nyuma y’ukwezi yambitswe ikamba, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Gashyantare 2019, yizihiwe no kwihera ijisho Isiganwa Mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku Magare, Tour du Rwanda 2019.

Miss Nimwiza yarebye agace ka Gatatu kegukanwe n’Umunya-Eritrea, Kudus Merhawi aho abasiganwa bagenze bavuye mu Karere ka Huye berekeza mu ka Rubavu ku ntera y’ibilometero 213,1.

Ni igikorwa cya mbere cyagutse agaragayemo kuva yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu birori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Miss Nimwiza, yavuze ko yatewe ubwuzu no kureba isiganwa ry’amagare.

Yagize ati “Nishimiye kureba umukino w’amagare. Nari nsanzwe nywukurikirana cyane ariko kuri televiziyo; sinari narabonye amahirwe yo kuwureba imbonankubone. Nabyishimiye kuko ni umukino mwiza kandi ushimishije ndetse ubwitabire bw’abawureba burabishimangira.’’

Miss Nimwiza yavuze ko ashyigikiye abakinnyi bose b’Abanyarwanda ariko “Nkaba ndi inyuma ya Areruya Joseph (Umunyarwanda ukinira Ikipe ya Delko Marseille Provence yo mu Bufaransa).’’

Nimwiza ni ambasaderi wa Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque. Iyi banki yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift izamufasha mu kazi ke ka 2019, inamugenera umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Cogebanque imaze kwagura ibikorwa biteza imbere imibereho y’Abanyarwanda nka serivisi z’imari no kuzamura urwego rw’imikino mu rwa Gasabo.

Iyi banki itera inkunga Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yazamukiyemo umukinnyi wabigize umwuga Areruya (ufanwa n’abarimo Miss Nimwiza Meghan). Ni n’umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda, aho ihemba umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi.

Cogebanque iri kugendana n’isiganwa ry’amagare mu gihugu hose isobanurira abakiliya bayo serivisi zo kuzigama yabageneye. Buri wese yegerejwe amahirwe yo gufunguza konti ya ‘ITEZIMBERE’ yihariye ko uyifite nta mufuragiro wa buri kwezi acibwa kandi yakwifashishwa mu gusaba serivisi zose za banki.

Umukiliya ushaka gufungurirwa iyi konti yitwaza fotokopi y’indangamuntu, ifoto imwe ngufi n’amafaranga nibura 2000Frw yo guhita ayishyiraho.

Cogebanque inafite konti yo kuzigama ya ‘TEGANYA’, ishobora gufungurwa n’umukiliya mushya cyangwa usanzwe, akungukirwa kugera kuri 5% by’amafaranga yabikije.

Abakiliya ba Cogebanque banashyiriweho uburyo buhendutse bwo kwakira no kohereza amafaranga, kubona serivisi za banki babifashijwemo n’aba-agents cyangwa no gukoresha ikoranabuhanga ririmo Mobile Banking, Internet Banking n’amakarita ya MasterCard.

Cogebanque imaze kuba ubukombe muri za banki z'ubucuruzi mu Rwanda
Cogebanque iri gusobanurira abakiliya bayigana serivisi zo kuzigama itanga
Miss Nimwiza Meghan, Ambasaderi wa Cogebanque yambika, ikanahemba umukinnyi wa mbere mu guterera imisozi yafatanyije na Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable guhemba Kudus
Nyampinga w'u Rwanda 2019 yishimiye kureba bwa mbere Tour du Rwanda imbonankubone
Umunya-Eritrea Kudus Merhawi yegukanye aka gace ahigitse bagenzi be bahanganye
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, ari mu baherekeza Tour du Rwanda mu duce yerekezamo twose
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine

Amafoto: Niyonzima Moise

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza