Banki ya Kigali yegukanye igihembo mpuzamahanga cya banki nziza mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali, BK, yongeye kwegukana igihembo mpuzamahanga cya Banki ya mbere mu Rwanda, mu cyiciro cy’ibihembo byo guhitamo banki ya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, 2017 African Banker Awards.

Banki ya Kigali, BK, yongeye kwegukana igihembo mpuzamahanga cya Banki ya mbere mu Rwanda, mu cyiciro cy’ibihembo byo guhitamo banki ya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, 2017 African Banker Awards.

Ibi bihembo ngarukamwaka byateguwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gikomeye mu kwandika inkuru z’ibijyanye n’ubukungu n’imari muri Afurika, u Burayi na Aziya kitwa ‘EMEA Finance’.

Umuyobozi Mukuru wa BK, imaze gutsindira ibi bihembo inshuro zirenga eshanu kuva mu 2009, Dr. Diane Karusisi, yabwiye The New Times ko iki gihembo gishingiye ku mbaraga iyi banki ikomeje kugaragaza mu guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze muri serivisi z’imari itanga.

Yagize ati “Guhembwa ku rwego mpuzamahanga nka banki nziza mu Rwanda ni iby’ikirenga, ni ikimenyetso cy’imbaraga zo guhindura ubuzima bw’abakiriya n’abanyamigabane bacu binyuze mu guhanga udushya muri serivisi z’imari.”

Muri iki cyiciro, Stanbic Bank Uganda yabaye iya mbere muri Uganda, Co-operative Bank of Kenya iba iya mbere muri Kenya, CRDB Bank iba iya mbere muri Tanzania naho EcoBank iba iya mbere mu Burundi.

Akomeza avuga ko iki gihembo ndetse n’ibindi begukanye bibatera imbaraga zo gukomeza guharanira ko abakiriya n’abanyamigabane banyurwa na serivisi bahabwa n’iyi banki dore ko ariyo ntego y’ibanze.

Umwaka ushize BK yabaye ikigo cy’umwaka mu bihembo bya “All Africa Business Leader Award (AABLA). Niyo yagizwe Banki ya mbere mu Rwanda mu 2015 na Euromoney, ihabwa igihembo cya African Banker Award mu 2015, inagirwa na Banki nziza mu Rwanda kuva 2009-2014.

BK ishimirwa kuba inyungu yayo ikomeza kwiyongera, gukora ubucuruzi butajegajega no gutangaza uko imari yayo ihagaze ku gihe. Hari kandi ishoramari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga no mu bantu, guhesha agaciro abakiliya n’abanyamigabane ba BK ndetse no gutanga serivisi nziza.

Banki ya Kigali iherutse gutangaza ko kuva uyu mwaka watangira kugeza kuwa 30 Kamena yungutse amafaranga miliyari 11.4, bingana n’izamuka ry’inyungu rya 4.8% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize.

Umutungo mbumbe wayo wiyongereyeho 16.2% ugereranyije n’umwaka ushize, ukaba ugeze kuri miliyari 719.2Frw. Muri rusange BK yinjije miliyari 44.2 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2017, bikaba bingana n’izamuka rya 16.0% ugereranyije n’amezi nk’ayo mu mwaka ushize. Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ho yinjije miliyari 23.2 Frw, harimo inyungu ya miliyari 5.8 Frw.

Banki ya Kigali iherutse guhembwa nk’indashyikirwa muri Expo 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza