Banki ya Kigali yungutse miliyari 11.4 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Kanama 2017 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira kugeza kuwa 30 Kamena yungutse amafaranga miliyari 11.4, bingana n’izamuka ry’inyungu rya 4.8% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo BK yashyize ahagaragara inyungu yabonetse mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, aho umutungo mbumbe wayo wiyongereyeho 16.2% ugereranyije n’umwaka ushize, ukaba ugeze kuri miliyari 719.2Frw.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bashimishijwe n’inyungu banki yakoze muri aya mezi, ikaba itanga icyizere ku bashoye imari muri BK.

Yagize ati “Tubona ko ari ibintu bishimishije, abantu bashoye imari muri BK bazi ko umwaka nurangira bazabona inyungu ku migabane yabo ishimishije.”

Yakomeje agira ati “Iyo urebye no ku isoko ry’imari n’imigabane hano i Kigali, imigabane ya BK yatangiye kuzamuka. Birerekana ko abantu hanze aha bafite icyizere ko BK ikora neza, itanga inyungu nyinshi. Tuzi ko hari n’abantu bo hanze bashaka kugura imigabane ya BK, tubona ko abantu babona ko akazi dukora ari keza kandi impinduka tuzana mu banyarwanda bigaragara ko ari nziza.”

Muri rusange BK yinjije miliyari 44.2 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2017, bikaba bingana n’izamuka rya 16.0% ugereranyije n’amezi nk’ayo mu mwaka ushize. Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ho yinjije miliyari 23.2 Frw, harimo inyungu ya miliyari 5.8 Frw.

Banki ya Kigali yatangaje ko kugeza kuwa 30 Kamena 2017, Banki ya Kigali yatanze servisi ku bakiliya bato 258 000 n’abakiliya banini 26 000.

Banki ya Kigali yatangaje ko kugeza kuwa 30 Kamena 2017, Banki ya Kigali yatanze servisi ku bakiriya bato 258 000 n’abanini 26,000.

Kugeza kuri iyo tariki kandi BK yari ifite ibyuma bitanga amafaranga , ATMs, 89, ibyuma bifasha mu kwishyura POS, 1082, byose byakira amakarita mpuzamahanga ariko Visa na Mastercard.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya BK, Thierry Nshuti
Umuyobozi ushinzwe imari muri BK, Nathalie Mpaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza