Bralirwa yashyize ku isoko inzoga nshya yise ‘Mützig Class’ (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa, rwashyize ku isoko inzoga nshya yitwa ‘Mützig Class’ yagenewe by’umwihariko abiganjemo urubyiruko n’abakuze bakunda ibirori.

‘Mützig Class’ yasogongeweho bwa mbere ku mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2019, mu birori byabereye Century Park Nyarutarama ahazwi nka Chillax.

Iyi nzoga idasindisha cyane cyangwa ngo itere amavunane uwayigotomeyeho, iri mu icupa rya santilitiro 33. Kuva ku wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2019, izatangira kuboneka mu gihugu hose ku giciro cya 500 Frw.

Kuva mu myaka itatu ishize, buri mwaka Bralirwa ishyira ku isoko inzoga nshya. ‘Mützig Class’ yatekerejweho nyuma y’amezi asaga atanu Bralirwa itangiye kwengera mu Rwanda inzoga ya Heineken mu rugendo rwo gufasha abakunzi b’ibinyobwa byayo kuryoherwa n’icyanga cyabyo.

Umuyobozi ushinzwe ikinyobwa cya Mützig Class muri Bralirwa, Eric Manzi, yavuze ko iyi nzoga izishimirwa na benshi.

Yagize ati “Intego yacu ni ukwaguka ku buryo tugira inzoga ya buri wese mu Rwanda. Twabonye ko dufite ubwoko butandukanye bw’inzoga, twashakaga kuzana inzoga iryohera abishimiye ubuzima n’abari mu birori.’’

U Rwanda rwabaye igihugu cya kane kimuritswemo ‘Mützig Class’ nyuma y’ibirimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Côte d’Ivoire.

Manzi yavuze ko “Buri gihe iyo ushyize ku isoko ikinyobwa gishya, ugomba gukurikirana uko cyakirwa ndetse ukareba uko gituma abantu benshi biyumva mu muryango w’abakunda Mützig.’’

Abafashe umusa wa mbere kuri Mützig Class, bashimangiye ko ari inzoga yaziye igihe kandi y’abasirimu.

Mathew Rugamba washinze Inzu y’Imideli ya House of Tayo, yavuze ko icyanga cya Mützig Class giteye ubwuzu.

Yagize ati “Ibirori byo kumurika iyi nzoga byari byiza, byahuje abantu batandukanye ku buryo byatumye yizihirwa cyane. Nakunze uburyohe bwayo kuko bwahuye n’amahitamo yanjye.’’

Yavuze ko iyo ikinyobwa gishya cya Mützig, kiryoshye biba ‘bisobanuye byinshi ku bakunda imyidagaduro.’

Mützig yageze ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka 1987, yaguye imikorere inatangira gukorana n’abo mu myidagaduro aho itera inkunga ibitaramo bitumirwamo inkorokoro mu muziki bizwi nka Mützig Beer Fest.

Umunyarwenya Sengazi Michael yavuze ko Mützig Class ari inzoga yafashe nk’iy’abasirimu.

Yagize ati “Nayumvise ni inzoga nziza, y’abantu bari mu byiciro byose kandi b’abasirimu. Ni inzoga nshya kandi iryoshye. Nashishikariza abatarayinywa kuyinywaho na bo bakumva uko imeze.’’

Abitabiriye ibirori byo kumurika Mützig Class, bataramiwe n’umunyamuziki ukunzwe cyane muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng [Skales] uri mu rukundo n’umuhanzikazi w’Umunyarwanda Neza Patricia Masozera.

Mu Rwanda, Mützig iri mu nzoga zikunzwe cyane nyuma ya Primus. Hari igenzura ryahishuye ko Mützig inyobwa ku gipimo cya 72% ugereranyije na Primus iri kuri 69%.

Mu mwaka ushize, Bralirwa Plc yatangaje ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2018, ingano y’ibinyobwa uru ruganda rwacuruje yazamutse kuri 14.6 % ahanini bitewe n’ikinyobwa cya Mützig, urwunguko narwo ruzamukaho 14.6%.

Mu 2018, uru ruganda rwacuruje hegitolitiro miliyoni 1.7 zivuye kuri hl miliyoni 1.5. Urwunguko mbere yo kwishyura umusoro rwari miliyari 10.3 Frw, nyuma yo kwishyura imisoro inyungu iba miliyari 7.2 Frw; ingana n’izamuka rya 42.6% kuko mu 2017 inyungu nyuma yo kwishyura umusoro yari miliyari 5.0 Frw.

Mützig Class iri mu icupa ry’icyatsi n’ibirango by’umweru rya santilitiro 33, isembuye ku kigero cya 5%
Skales yataramiye i Kigali mu birori byo kumurika inzoga nshya
Inzoga ya Mützig Class yakiriwe neza n'abakunzi ba ka manyinya
Bralirwa yashyize ku isoko inzoga nshya yise ‘Mützig Class’

Amafoto: Kayiranga Victor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza