Bugesera: KCB yahaye abaturage ibigega bifata amazi bya miliyoni 6.4Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Ugushyingo 2017 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) ibinyujije mu kigenga cyayo cyo gufasha abaturage mu nyungu ibona ‘KCB Foundation’, yahaye abaturage bo mu Karere ka Bugesera ibigega bitandatu bifata amazi.

Ibyo bigega byatanzwe mu mirenge ya Ntarama, Gashora, Rilima n’uwa Julu, bifite agaciro ka miliyoni 6,4Frw, byatanzwe mu mushinga ugamije gufasha abaturage kubona amazi meza.

Muri uyu mushinga KCB Bank ifatanyije n’umuryango World Relief, ibigega byagiye bishyirwa ku nsengero n’amatorero y’ahantu hatandukanye, abaturage bakajya baza kuhavoma.

Nyuma yo gushyirizagwa ibi bigega by’amazi kuri uyu wa Gatanu, abaturage bagaragaje IGIHE ko bishimiye iyo nkunga.

Umuturage wo mu murenge wa Ntarama, Minani Espérance, yagize ati “Amazi dusanzwe tuyavoma kure, nkatwe b’imbaraga nke byatugoraga kujya mu kabande kuyavoma. Nagendaga nkaza ijerekani yamvunnye, ubu ndishimye cyane.”

Umuyobozi mukuru w’agategenyo wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko iyo nkunga y’ibigega by’amazi iri mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi, zirimo inzoka, byongeye kandi abakiriya ba banki bakaba ari sosiyete nyarwanda.

Yagize ati “Turasha kubabwira ko tunezezwa no gukorana n’abaturage kuko ni mwe mujyana abana ku ishuri, bakavamo abakozi, mukanaba abakiriya bacu. Ntacyo twageraho tutabafite.”

Yakomeje avuga ko kurwanya ibibazo biterwa n’amazi mabi ari ikibazo kireba Isi, aho abaturage barenga miliyari ebyiri batabasha kubona amazi meza, amenshi bakoresha bakayakura mu migezi, ku mvura, mu bishanga n’ahandi.

Ati “Uyu munsi si ukubaha amazi ahubwo ni ukubaha ibigega bizabafasha gufata amazi. Imana niyo yonyine itanga amazi. Tunejejwe no kugira uru uruhare. Iyi ni inkingi imwe muri eshanu tugira zo gufasha abaturage. Kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi hari indwara nyinshi abantu barwara batakwirinda, gutanga amazi hari icyo byagabanya kuri zo.”

Inkingi eshanu KCB ifashamo abaturage ibinyujije muri KCB Foundation harimo uburezi, ubucuruzi, gufasha abahuye n’ibiza, ibidukikije n’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille, yashimiye ubufatanye bwa KCB na World Relief mu kugoboka abaturege basanzwe bagorwa no kubona amazi.

Ikigega kimwe mu byatanzwe gifite ubushobozi bwo kujyamo kilolitiro 10.

Umuyobozi mukuru w’agategenyo wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo ashyikiriza abaturage aho bazajya bavoma
Urusengero rwa Diyosezi ya Ntarama muri EAR rwashyizweho ikigega
Abaturage bishimiye inkunga y'ibigega bahawe na KCB
Abaturage bagiraga ikibazo cy'amazi bakajya kuvoma mu mibande
Umuturage wo mu murenge wa Ntarama, Minani Espérance wishimiye guhabwa aho bazajya bavoma
Umuyobozi mukuru w'agategenyo wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya KCB mu Rwanda, Ayinkamiye Speciose
Abakozi ba KCB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza