‘Kountable’ yafashije imishinga ya miliyoni zirenga 13$ mu Rwanda idasabye ingwate

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2015, sosiyete y’Abanyamerika, Kountable Ltd yatangirijwe mu Rwanda na Christopher Hale aturutse muri Silcon Valley (San Francisco), ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bo mu Rwanda kubahiriza amasezerano y’amasoko baba batsindiye, aho ibafasha kugera ku byo bakeneye itabasabye ingwate bakagura ibikoresho bakishyurwa kuri ya masoko, igihe bishyuriwe n’uwabahaye imirimo bakagabana inyungu ku gipimo cya 3% buri kwezi.

Iyi sosiyete imaze gufasha ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko yo kugura ibikoresho ahantu hanyuranye mu buryo bwo kubibagurira, ingwate ikaba ibyo byaguzwe. Mu 2016 yakiriye imishinga irenga 30 igura ibikoresho bya miliyoni esheshatu z’amadolari ya Amerika, birimo ibyo kwa muganga, iby’ikoranabuhanga, ubwubatsi, ibyo mu burezi n’ibindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Kountable Ltd, mu Rwanda, Cyusa Mucyowiraba Leandre, yavuze ko ba rwiyemezamirimo bakomeje kugirira icyizere iki kigo cya mbere ku isi gifite agashya ko gukora ubucuruzi gikoresheje ikoranabuhanga aho gifata amakuru kikayahinduramo ubucuruzi cyangwa se igishoro.

Asobanura ko iki kigo mu Rwanda gikorana n’abantu bafite amasezerano y’amasoko yo kugemura ibintu runaka nibura bifite agaciro guhera ku 30 000 by’amadolari ya Amerika. Rwiyemezamirimo asabwa gutegura isoko rye neza, gusinya amasezerano no kuba afite abazamuha ibyo akeneye ubundi agafashwa kubyishyura.

Yagize ati “Iyo umuntu amaze gusinya amasezerano aba afite inyemezabwishyu yerekana ibiciro yahawe n’umucuruzi hanyuma Kountabe ikamwishyurira ikabimushyikiriza, akagenda akabiha ababimutumye cyangwa akabikoresha icyo byagenewe hanyuma akishyurwa na we akishyura Kountable yamugeje ku bikoresho yari akeneye.”

Guhera muri Mutarama kugera muri Kamena uyu mwaka, Kountable yari imaze gukorana n’imishinga 57 ifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amadolari ya Amerika, ya ba rwiyemezamirimo bagera kuri 41. Hari kandi indi mishinga irimo gukorwaho itararangira ifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari.

Kountable yakoranye kenshi n’urwego rw’ubuzima

Kountable ni ikigo gifite miliyoni zirenga 150 z’amadolari zo gushora mu bikorwa byo gufasha ba rwiyemezamirimo gusohoza amasezerano ku isi. Ikaba ifite ibiro mu nyubako ya Kigali Heights, igorofa ya gatandatu , Iterambere ryacyo n’icyizere bituruka ahanini ku buryo cyihuta, uko gikorana na ba rwiyemezamirimo kitabasaba ingwate no kugirira icyizere abatanga amasoko.

Kountable yakoranye na Rugeromed gutumiza ibikoresho byo kwa muganga

Umwaka ushize mu mishinga irenga 30 Kountable yafashije, ibikoresho byo kwa muganga nibyo bifite uruhare runini rungana na 43.76%, ibikoresho by’ikoranabuhanga bingana na 30.31% iby’ubwubatsi 16.27%, iby’uburezi bingana na 4.96%.

Cyusa asobanura ko no muri uyu mwaka ba rwiyemezamirimo bafite amasoko yo kugura ibikoresho byo kwa muganga ari bo benshi ku mpamvu z’uko wasangaga amabanki ataborohereza nk’uko Kountable ibikora.

Yagize ati “Biterwa n’uburyo tworohereza ba rwiyemezamirimo bo muri uru rwego kuko usanga mu mabanki ibyo bikoresho byo kwa muganga bitaba ingwate nyamara ari byo byinshi bikenerwa kandi biba bigurwa amafaranga menshi.”

Kountable Ltd imaze kugirana imikoranire n’amabanki nka KCB, Ecobank, na Equity Bank ku buryo ashobora kuboherereza abakiriya batabashije kubona ingwate cyane cyane abafite amasoko.

Umwihariko ku ikoranabuhanga

Ni kenshi wasangaga ba rwiyemezamirimo bahangikwa cyane cyane ku bikoresho by’ikoranabuhanga. Iki kigo gihuza ba rwiyemezamirimo n’inganda zikomeye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Apple, Hp, Cisco, Dell, Panasonic n’izindi, ngo zijye zibafasha guhitamo ibikoresho byizewe, mu buryo buhendutse kandi ibikoresho bihuye neza n’amasezerano baba bagiranye n’ikigo cyabahaye isoko.

Kountable yakoranye na Manumetal

Cyusa avuga ko nubwo umushinga wa make ukorana na Kountable ari uw’ibihumbi 30 by’amadolari, ngo mu ikoranabuhanga harimo inyoroshyo bitewe n’uko ibigo bikora ibikoresho byaryo bizwi ku isi ku buryo nta gushidikanya ku bikoresho zikora.

Garanti ku bikoresho bitumizwa yitaweho

Cyusa akomeza avuga ko ikijyanye na garanti cyitabwaho cyane aho bakora ibiganiro igatangira kubarwa icyaguzwe cyatangiye gukoreshwa. Ni mu gihe wasangaga garanti yaratangiraga kubarwa no mu gihe icyaguzwe kiri mu nzira cyerekeza ku wakiguze rimwe na rimwe ikaba yarangira ibikoresho bitaratangira gukoreshwa.

Yongeraho ko Kountable inagirana ibiganiro n’uwakoze cya gikoresho ku buryo ashobora gutanga ubufasha igihe cyose cyagira ikibazo. Ibi byose biterwa n’imbaraga z’iki kigo gikorera mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kenya.

Ati “Nubwo haba haguze uri hano ariko uwishyura ni umuntu ufite imbaraga bityo n’ibiganiro kuri garanti, gukurikirana ibikoresho, uburyo bwo kwishyura bikoroha.”

Cyusa avuga ko bafite Application ishobora kuboneka kuri play store na Apple store ndetse no kuri internet www.kountable.com ifasha abatanze isoko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo. Uwatanze isoko ayifite abasha gukurikirana ko rwiyemezamirimo ibintu yabyishyuye, ko yabitumije, bigeze mu bwato cyangwa se byapakiwe mu ndege, byageze muri Magerwa, ko byishyuye imisoro n’ibindi. Ibi bituma gukererwa kw’ibyatumijwe kutabaho ndetse n’ idindira ry’ imirimo rya hato na hato rikirindwa.

Kugira ngo umushinga w’umuntu wemerwe muri Kountable bifata iminsi nibura 14 nyuma yo kwigwaho. Kugeza ubu nta mbago y’agaciro ntarengwa ku mushinga wishingirwa nkuko muri Kenya uwurengeje miliyoni 2.4 z’amadolari utemerwa.

Kugeza ubu mu Rwanda umushinga munini Kountable imaze gukorana na wo ni ufite agaciro kari hafi ya miliyoni y’amadolari.

Cyusa Leandre, Umuyobozi wa Kountable mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza