Divayi zo mu Budage zigiye gucuruzwa bwa mbere mu Rwanda na ABG

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Gicurasi 2018 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Akagera Business Group (ABG) igiye kuba sosiyete ya mbere mu Rwanda mu gucuruza divayi zo mu Budage nyuma yo kugirana ubufatanye n’uruganda ruzenga ‘Weingut Ulrich Langguth’.

Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Gicurasi 2018, nibwo habaye umuhango wo gusogongera divayi za mbere zikorerwa mu Budage, witabiriwe na Minisitiri w’ubukungu mu Ntara ya Rhénanie Palatina, Dr Volker Wissing, n’abandi barimo Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste.

Uruganda Weingut Ulrich Langguth rwari rwazanye ubwoko 13 bwa divayi zirimo izitukura n’iz’umweru zigomba gusogongerwaho, hagatoranywa iziryoshye kurusha izindi akaba ari zo zizagurishwa mu Rwanda.

Perezida wa ABG, Vinay Gorajia, yabwiye IGIHE ko nta handi mu Rwanda hacururizwaga divayi zo mu Budage uretse bo bagiye kubitangira.

Yagize ati “Ubusanzwe nta divayi twari dufite by’umwihariko zituruka mu Budage, icyakora twari dufite izituruka hafi y’u Budage.”

Yakomeje avuga ko izi divayi zasogongewe zizabanza gutoranywamo iziryoheye Abanyarwanda, akaba ari zo zitumizwa kugira ngo zicuruzwe.

Ati “Ubu twari turi gusogongera. Tugendeye ku byifuzo by’abakiriya dushobora kuvuga tuti ‘hari divayi z’umwihariko muzo twasogongeye , nizo abakiriya bishimira’ hanyuma tugatangira kuzizana.”

ABG niyo sosiyete mu Rwanda icuruza divayi z‘amoko atandukanye zo ku Isi nk’izituruka mu Bufaransa, Afurika y’Epfo, California, Argentine, Chile n’ahandi.

Umuyobozi w’uruganda Weingut Ulrich Langguth, Ulrich Langguth, yavuze ko mu Rwanda ari ahantu heza ariko byari bibabaje kuba nta divayi yo mu Budage ihacuruzwa.
Yavuze ko divayi zabo zifite umwihariko wo kuba inyinshi zikorwa mu muzabibu wa Riesling uzwiho kuvamo divayi nziza y’umweru.

Ati “U Rwanda ni gihugu cyiza ariko nta divayi yo mu Budage igaragara ku isoko. Ndi hano nk’ambasaderi wa divayi zitukura n’iz’umweru zo mu Budage. Divayi zo mu Budage ziva muri Riesling kandi ni wo muzabibu wa mbere ku isi uvamo divayi y’umweru nziza.”

Langguth yavuze ko divayi zabo zitazaza zihenze kuko icupa rimwe rizaba riri hagati y’amadolari ya Amerika arindwi na 25 bitewe n’ubwoko bwa divayi.

Akagera Business Group igiye gucuruza divayi zo mu Budage isanzwe ifite amashami menshi harimo acuruza imodoka, amapine n’ibindi bikoresho by’imodoka, ibikoresho by’ikoranabuhanga, amarangi, ibicuruzwa bisanzwe, ibikoresho by’umutekano n’ibindi.

Umuyobozi w’uruganda Weingut Ulrich Langguth, Ulrich Langguth, asogongera kuri divayi zo mu Budage zigiye kujya zicururiizwa mu Rwanda na ABG
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste (Hagati) yitabiriye umuhango wo gusogongera divayi zikorerwa iwabo zigiye kujya zicururizwa mu Rwanda
Hasogongewe ubwoko 13 bwa divayi zo mu Budage
Buri wese yasogongeraga kuri divayi ashaka zo mu Budage
Hasogongewe ubwoko butandukanye bwa divayi zo mu Budage
Hari n'itsinda ry'abayobozi bo muri Rhénanie Palatina mu muhango wo gusogongera divayi z'uruganda Weingut Ulrich Langguth
Minisitiri w’ubukungu mu Ntara ya Rhénanie Palatina, Dr Volker Wissing
Perezida wa ABG, Vinay Gorajia (Ibumoso) aganira na Ulrich Langguth
Udasobanukiwe amoko ya divayi yasobanurirwaga
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste (Iburyo)
Akagera Business Group isanzwe icuruza divayi zitandukanye zo ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza