Icyo wamenya kuri GroFin itera inkunga ba rwiyemezamirimo, ikanabafasha kwaguka

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 3 Ukuboza 2016 saa 06:30
Yasuwe : XX
0

Ni kenshi ba rwiyemezamirimo bumvikana hirya no hino bataka ibibazo by’amikoro yabafasha kugera ku yindi ntambwe, abandi ugasanga batorohewe bitewe n’ubumenyi buke mu birebana n’ubucuruzi, ariko burya koko ‘akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze’.

Ba rwiyemezamirimo bataka ibibazo nk’ibi tuvuze haruguru birashoboka ko ari uko baba batazi GroFin, ikigo cy’imari gitanga inguzanyo kuri ba Rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bayikeneye hose mu Rwanda kikanabafasha gukurikirana no kuzamura imishinga yabo igakura, ikagera ku rundi rwego.

Ikibazo cy’ibigo by’Imali bito n’ibiciriritse bihomba bidateye kabiri kimaze iminsi kivugwa cyane mu Rwanda kuko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko 50% y’ibigo by’imari bihomba bitarakomera.

Imibare yagaragajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB mu myaka mike ishize yerekanye ko ibigo bito n’ibiciriritse byahanzwe bisaga 1200, ariko ngo ibyinshi muri byo byarahombye.

Ni muri urwo rwego ikigo GroFin cyaje kikareba kuri ibyo bihombo cyiyemeza guha ba rwiyemezamiromo inguzanyo kikanabakurikirana kugira ngo zidahomba bagasubira hasi.

GroFin kandi yarebye kure nyuma y’aho ibiro bishinzwe kwandika ibikorwa by’ubucuruzi bishya muri RDB bitangaje ko mu mwaka wa 2012, ibikorwa by’Ubucuruzi bigera kuri 251 byafunze, iyo mibare kandi ikikuba inshuro ebyiri mu mwaka wakurikiyeho kuko yageze kuri 437.

Ibi byose byabaye nyamara mu mezi 9 abanza ibigera kuri 377 byari byanditswe.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Umuyobozi mukuru wa GroFin mu Rwanda Christian Bugabo yavuze ko icyo ari cyo bashatse kurinda ba rwiyemezamirimo.

Abahanga mu by’ubucuruzi bagaragaje ko kimwe mu bituma imishinga y’Ubucuruzi ihomba harimo no kuba abatangira imishinga baba barakoze inyigo nabi bikaba bishobora kuwica ku kigero cya 40%.

Ibi nabyo byatumye GroFin ifasha rwiyemezamirimo kumwigira umushinga, mu
gihe babonye ko uzabyara inyungu ndetse ukagirira akamaro abantu benshi.

Ubusanzwe Banki n’ibindi bigo by’Ubucuruzi bitanga inguzanyo ku nyungu runaka iba yaganiriweho, gusa Bugabo we avuga ko GroFin atari ibyo gusa ikora kuko yo ikurikirana n’icyo gikorwa ikakirinda igihombo kuko ifite abahanga mu kwiga ku bucuruzi.

Yagize ati “ Dutanga inguzanyo ariko umwihariko wacu ni uko tunaha ubufasha umukiliya wacu tukamukurikirana bihoraho, tukamufasha kuwushyira mu bikorwa no kugabanya inzitizi zishobora kudidiza ibikorwa bye by’ubucuruzi.”

Grofin yadutangarije ko imaze guha inguzanyo ba rwiyemezamirimo amafaraga
asaga Miliyari 12.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Highland giherereye mu karere ka Bugesera
ni umwe mu bafashijwe na yo avuga ko yamufashije mu gihe bitari bimworoheye.

Yagize ati“ Nagerageje kwegera banki zitandukanye ariko inguzanyo bambwiraga ko bari bumpe yari bwubake nk’amashuri atarenze atanu, ariko ngeze kuri GroFin, nibo bantu babashije kunyumva kuko nari mfite ubutaka ariko ntafite amafaranga yo kubwubakaho, GroFin rero yampaye inguzanyo ndetse mbasha kubaka amashuri asaga 20 n’ibiro kandi hejuru y’ibyo bambaye hafi bakomeza kugira inama mu kugira iteganyamari rishyitse kandi rishoboka.”

Abahanga mu by’ubukingu kandi berekana ko ikibazo cyo kubura abajyanama mu mishinga nabyo bigira ingaruka zishobora no gutuma ihomba burundu, ni yo mpamvu yatumye bakorana n’ikigo cyo mu Buholande cyitwa PUM kibafasha kugira inama abakiliya kandi ku buntu.

GroFin itanga inguzanyo kuri ba Rwiyemezamirimo bafite ibitekerezo bifatika ariko badafite amafaranga ahagije, bakaba batanga guhera kuri Miliyoni 80 kugeza kuri Miliyari Imwe na milliyoni magana abili ku mushinga umwe .

GroFin ifite icyicaro gikuru mu Birwa bya Maurice (Mauritius) ariko ikaba iri no mu bindi bihugu 13( Afurika y’Epfo, Zambia, Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda, Ghana, Nigeria ( Lagos & Port Harcourt), Ivory Coast, Egypt, Jordan, Oman na Irak (Basra).

Mu Rwanda, GroFin yatangiye ibikorwa byayo muri Werurwe 2007.

Umuyobozi Mukuru wa Grofin mu Rwanda, Christian Bugabo
Teddy Ndayambaje, umukozi wa GroFin
Ben Ruten uhagarariye PUM mu Rwanda avuga ko bafatanya na GroFin mu gufasha ababa bashaka gukora imishinga
Eduard Munyaburanga uyobora ishuri Highland avuga ko GroFin yamufashije kubaka amashuri
Abantu batandukanye bafite aho bahuriye n'ubucuruzi bari bitabiriye ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza