Gukoresha EBM byafashije kwinjiza inyongera ya miliyari 110 Frw z’imisoro mu myaka itatu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko gukoresha akamashini gatanga inyemezabuguzi, EBM, byafashije kwinjiza amafaranga 110 y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), arenga ku yinjiraga mu myaka itatu ishize.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013 /2014, umusaruro watangiye kugendaga wiyongera kuko RRA yashoboye gukusanya miliyari 110.5 Frw, mu 2014/2014 arazamuka agera kuri miliyari 169.5, mu 2015/2016 agera kuri miliyari 196, naho mu 2016/2017 TVA yageze kuri miliyari 220.

Nubwo bimeze bityo, RRA igaragaza ko hari abacuruzi bataritabira gukoresha uko bikwiye EBM.

Kubw’ibyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017, ubwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’ibigo biyishamikiyeho yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye muri 2017/2018 kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mukama Abbas, yabajije RRA icyo bari gukora kugira ngo Abanyarwanda bashishikarire gukoresha EBM.

Yagize ati “Nibyo EBM hari byinshi imaze kutugezaho, ariko haracyarimo amanyanga, ibikorwa by’ubucuruzi binini byo nta kibazo, ariko abacuruzi bato usanga bacururiza mu maduka akeshi ugerayo uti ‘wangabanyirije’, nawe ati ‘ kereka ninguha inyemezabuguzi itanyuze muri EBM’; ibyo bintu ndabizi ko murwana na byo ariko murusheho kubinoza kugira ngo uwo muco uve mu bantu, ndetse n’abo babikora bajye bahabwa ibihano bikomeye.”

Ibyo depite yasabye bishobora kuba bishingiye ku kuri kuko uko iminsi yagiye ishira ni nako bamwe mu bacuruzi bakoresheje uburyo butandukanye bwo gukwepa umusoro ku nyongeragaciro.

Nko ku wa 17 Gashyantare 2017, Abacuruzi 82 bakorera mu Karere ka Nyarugenge basabwe kwitaba ku biro by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kugirango batange ibisobanuro ku makosa basanze barakoze mu bijyanye n’imisoro arimo kuba hari ibicuruzwa basohoye nta nyemezabuguzi batanze.

Komiseri wungirije wa RRA, Pascal Rugenintwari, yavuze ko TVA igenda itanga umusaruro bivuye kuri EBM, kuko kugeza ubu yiyongeraho nibura 90% buri mwaka, gusa ngo haracyari imbogamizi.

Yagize ati “Kugeza ubu hari abantu ubona ko gutanga inyemezabuguzi ya EBM bibaremereye, aho byanabaye ngombwa ko dushyira abakozi benshi hirya no hino, uyu munsi baba bahagaze ahantu hose babaza imodoka zizamuka bareba niba koko utwaye ibicuruzwa yahawe inyemezabuguzi.”

Itegeko riteganya ko usora ufite ibicuruzwa bya miliyoni 20 Frw ku mwaka cyangwa miliyoni eshanu mu gihembwe, aba agomba kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro, TVA. Uwanditse wese muri TVA kandi agomba gukoresha imashini ya EBM nkuko biteganywa n’ Ingingo ya 86 y’itegeko n° 06/2001 ryo ku wa 20/01/2001 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro .

Umusoro wa TVA ungana na 18% ukaba utangwa n’umuguzi wa nyuma. Icyo ucuruza akora ni ukuwakirira leta akawugeza muri RRA mu minsi 15 ikurikira ukwezi yakiriyemo iyo TVA iyo akora imenyesha ryayo buri kwezi cyangwa se nyuma y’igihembwe iyo ari mu bamenyekanisha TVA buri gihembwe.

RRA ivuga ko kugeza ubu umubare w’abakoresha EBM ugenda wiyongera kuko wavuye ku 11,436 zariho muri Kamena 2016 zigera ku 12,805 mu Ukuboza 2016, bikaba byitezwe ko gutanga EBM ku bacuruzi bose bizatuma ku isoko hagera imashini 80 000 mu myaka itanu iri imbere.

EBM zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2013, zisimbura inyemezabwishyu zandikishwaga intoki ku mpapuro, zafatwaga nk’izishobora kwangirika byoroshye cyangwa zigahimbwa, bikaba byatuma hatangwa umusoro udahwanye n’ubucuruzi bwakozwe.

Ubwo EBM zatangiraga gukoreshwa, RRA ivuga ko mu 2014 zongeye 6.5% ku iyishyurwa rya TVA, mu gihe mu 2015 TVA yishyuwe ku bucuruzi bwamenyekanishijwe yiyongereyeho 20%, naho hagati ya Mutarama na Kanama 2016 yari imaze kwiyongeraho 12% ugereranyije na 2015.

Umuhigo w’umusoro RRA yihaye kuzagera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ni amafaranga asaga miliyari 588.1 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza