Icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe ku bijyanye na Expo nticyubahirijwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Nyakanga 2016 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga (Expo Rwanda) ku nshuro ya 18,umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ko umwaka ukurikiyeho amamurikagurisha yakwimurirwa ahandi hantu hagutse.

Ibi yabishingiye ku kuba Expo Rwanda imaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ku buryo ryitabirwa n’abantu benshi mu gihe aho ribera ari hato cyane.

Yagize ati “Maze gusura iyi Expo biragaragara ko ibintu bimurikwa bimaze kuba byinshi cyane ku buryo bushimishije n’abamurika baba abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda nabo ni benshi. Birasaba rero ko haboneka ahandi hantu hagutse, ahantu hagezweho, ahantu hashyashya ho gukorera imurikagurisha mpuzamahanga ryo mu Rwanda.”

Nubwo Minisitiri w’Intebe yari yatanze iki cyifuzo, Urugaga rw’abikorera, PSF rubifite mu nshingano ntirwabashije gutegura ahandi hantu hashobora kubera Expo biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo no kutabonera ku gihe ibyangombwa bibemerera gutangira kubaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku itariki 25 Nyakanga 2016, ubuyobozi bwa PSF bwavuze ko kubaka atari ikintu cyoroshye ku buryo cyahita kirangira umunsi umwe kubera ko haba hakenewe ibintu bitandukanye.

Ati” Kubona ibyangombwa bikenewe bisaba igihe kinini. Turacyafite gahunda yo kwimuka, ntabwo tuzaguma hano igihe kirekire. Impamvu ni uko hano ari hato, tuzakomeza gukora ku kijyanye no kwimuka.”

PSF ivuga ko leta yamaze kubaha ikibanza kingana na hegitari 13 kiri i Gahanga mu karere ka Kicukiro, iruhande rw’ahazubakwa sitade ndetse dosiye zikenewe zikaba zaramaze kugezwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ku buryo hari icyizere ko nyuma y’imyaka ibiri bazaba bararangije kubaka.

Imurikagurisha ku nshuro ya 19 rizatangira ku itariki ya 27 Nyakanga risozwe ku itariki ya 10 Kanama 2016, aho risanzwe ribera i Gikondo.

Expo2016 izitabirwa n’abamurika 419 barimo 271 bo mu Rwanda na 148 baturutse mu bihugu baturutse mu bihugu 17, hakaba hariyongereyemo n’ibihugu bishya bitari bisanzwe biza kumurika ari byo Turikiya n’u Bwongereza.

Uyu mwaka Expo ifite umwihariko wo kuba abamurika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda barahawe amahirwe menshi mu rwego rwo kugira ngo abanyarwanda barusheho kumenya ibyo bakora.

Kuba ahabera Expo ari hato, igihombo ku mpande zose

Kuba ahabera Expo ari hato ugereanyije n’umubare w’abifuza kuyitabira ariko ntibabone amahirwe yo kubonamo ibibanza bitera igihombo leta, PSF, abamurika, abagakwiye guhabwamo akazi ndetse n’abanyarwanda baba bifuza kwihahira.

Uyu mwaka Expo yitabiriwe n’abamurika baturutse mu mahanga bagera 148 buri wese akaba yarishyuye amadorali 1350 (1 082 700 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo abonemo ikibanza, ni ukuvuga ko bose bishyuye asaga 160 239 600 z’amanyarwanda.

Expo iramutse ibera ahantu hagutse ku buryo ibasha kwakira abanyamahanga 500, yakwinjiza 541 350 000 z’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo n’ibindi bintu bakenera kwishyura birimo ibibatunga, aho kurara, gukora ingendo hirya no hino ndetse n’ibindi.

Ntitwanakwirengagiza ko kandi n’abanyarwanda baba baje kumurika buri wese yishyura ibihumbi 450 by’amanyarwanda kugira ngo abashe kubonamo ikibanza, hakaba n’ibigo biba byateye inkunga Expo byishyura agera kuri miliyoni 20.

Uretse kuba PSF ubwayo ihomba amafaranga yagakwiye kwinjiza, leta igahomba imisoro, abamurika nabo ubwabo bahomba amahirwe yo kumenyekanisha no kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi icyarimwe.

Kwaguka kw’ahabera Expo kandi byatanga n’amahirwe yo kubona imirimo y’igihe gito ku batari bake biganjemo urubyiruko dore ko banakuramo agatubutse aho binjiza amafaranga ari hagati ya 5000-20000 ku munsi.

Umwaka ushize ababashije kubonamo imirimo ni 1224, uyu mwaka bikaba byitezwe ko abaziyihabwa bashobora kugera ku 2000 bitewe n’uko n’umubare w’abamurika wiyongereye.

Uko umubare w’abamurika wiyongera, akaba ari nako umubare w’urubyiruko rubona ibyo rukora wiyongera dore ko abanyeshuri baba bari no mu biruhuko.

Umwaka ushize Expo yitabiriwe n’abantu ibihumbi 270, uyu mwaka bikaba byitezwe ko izakira ko ishobora kuzitabirwa n’abasura bagera ku bihumbi 300.

Umuyobozi wa PSF, Stephen Ruzibiza (iburyo) yavuze ko kwimuka atari ibintu bitwara umunsi umwe
Abanyamakuru bari bitabiriye Ikiganiro
Imirimo yo kubaka aho imurikagurisha rizabera igeze kure
Abiganjemo urubyiruko baje gusaba akazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza