Huye: I&M Bank yijeje abakiliya gukomeza kunoza serivisi ibaha

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Ukuboza 2017 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi, I&M Bank Rwanda, bwagiranye ibiganiro n’abakiliya bayo bo mu karere ka Huye bumva ibitekerezo byabo biganisha ku kunoza serivisi.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza, aho abakiliya b’iyo banki bishimanye n’ubuyobozi bwayo bungurana n’ibitekerezo.

Umuyobozi ushinzwe abikorera baciritse muri I&M Bank, Callixte Nyirindekwe, yavuze ko iyi gahunda yo guhura n’abakiliya babo no gusangira nabo basanzwe bayikora buri gihembwe, bagamije kungurana ibitekerezo barebera hamwe uko barushaho kunoza serivisi babaha.

Yagize ati “Twaje turi itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki, twaje muri gahunda dukora buri mezi atatu yo gusura abakiriya bacu kugira ngo tuganire twungurane ibitekerezo, batubwire uko serivise tubaha zigenda tujye inama turebe n’ibyo twarushaho kunoza bijyanye n’ibitekerezo byabo.”

Nyirindekwe akomeza avuga ko gahunda yo kungurana ibitekerezo n’abakiriya bayishyizeho kuko basanze baramutse babahaye serivisi ariko batumva ibitekerezo byabo baba basa n’abavomera mu rutete.

Ati “Umukiliya ubwe aba afite ibintu yifuza, utamwegereye ngo ubanze kubyumva ntabwo waba ukora neza, uko tubasanze batubwira ibyifuzo byabo natwe tukabatangariza serivisi nshya tubafitiye.”

Bamwe mu bakiriya ba I&M Bank babwiye IGIHE ko gahunda bashyiriweho yo gusabana n’abayobozi ba banki yabo ndetse no kubagezaho ibitekerezo n’ibyifuzo bamaze kuyimenyera kandi ibafitiye akamaro kanini kuko bisanzura bakavuga ikibari ku mutima.

Ndagijimana Emmanuel ati “I&M Bank nyimazemo imyaka itanu kandi dukorana neza, ifite ibyiza byinshi, iyi gahunda rero ni nziza kuko iradufasha cyane nk’abakiliya, kuko duhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo”.

Mu byifuzo abakiriya ba I&M Bank bayigejejeho ku cyo bifuza cyakosorwa mu mikorere, basabye ko kuwa Gatandatu banki yajya ikomeza gufungura imiryango kugeza ku mugoroba aho gufunga saa saba nk’uko isanzwe ibikora.

Ni icyifuzo ubuyobozi bwa Banki bwakiriye buvuga ko bugiye kureba uko cyashyirwa mu bikorwa ku nyungu z’abakiliya.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Robin C. Bairstow, yashimye imikoranire myiza ikomeje kuranga abayobozi ba banki n’abakiliya, abizeza ko bazarushaho kunoza serivisi babaha bagendeye ku byifuzo n’ibitekerezo byabo, aboneraho n’umwanya wo kubifuriza kuzagira Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2018.

I&M Bank yahoze yitwa BCR (Banque Commerciale du Rwanda), yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1963, ifite abakiliya babarirwa mu bihumbi 40, mu Karere ka Huye ihafite abagera ku bihumbi bitanu.

Abakiriya ba I&M Bank bo mu karere ka Huye mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bayo
Abakiriya ba I&M Bank Rwanda bateze amatwi ijambo ry'Umuyobozi Mukuru wayo
Abakiriya ba I&M Bank Rwanda bo mu Karere ka Huye babonye umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
Abakiriya ba I&M Bank Rwanda bo mu Karere ka Huye bishimira imikoranire myiza bafitanye na yo
Bamwe mu bakiriya ba I&M Bank baganira n'ubuyobozi bukuru bwayo
Bunguranye ibitekerezo ari nako bica inyota
I&M Bank Rwanda yiyemeje kujya ihuza abakiliya bayo buri mezi atatu bagasabana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza