Ibiciro byamanutse ku kigero cya 4.8% muri Kamena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2017 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Imibare yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017, igaragaza ko ibiciro mu mijyi byamanutse ku kigero cya 4,8% mu kwezi gushize kwa Kamena 2017 ugereranyije na 6,5% byariho muri Gicurasi uyu mwaka.

NISR yatangaje ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 9,8%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4,6%.

Iyo ugereranyije Kamena 2017 na Kamena 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4,0%.

Wagereranya ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2017) n’ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2017) ibiciro byagabanutseho 0.8%. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,0%.

Mu byaro ho mu kwezi gushize kwa Kamena 2017 ibiciro byiyongereyeho 11,8% ugereranyije na Kamena 2016. Ni mu gihe muri Gicurasi ryari ku kigereranyo kingana na 14,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 11,8% mu kwezi kwa Kamena ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 15,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 52,0%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza