Ibiciro byo gukodesha ibiro muri Kigali byagabanutseho 20% mu 2017

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Kanama 2017 saa 10:38
Yasuwe :
0 1

Raporo y’ikigo kigaragaza ishusho y’imitungo itimukanwa ku mugabane wa Afurika, Global Property Service Firm Knight Frank Africa’s report, yagaragaje ko mu 2017, ibiciro by’ibiro bikodeshwa mu Mujyi wa Kigali byagabanutseho 20%.

Iyo raporo igaragaza ko kimwe mu byatumye bigabanuka ari uko hubatswe inzu nyinshi ugereranyije n’abari bakeneye ibiro byo gukodesha. Bikaba byaragabanutse bikava ku mpuzandengo y’amafaranga 20,986 angana na 25$ kuri metero kare mu 2015, agera ku 16,792frw ($20) kuri metero kare mu 2017.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami k’bijyanye n’imyubakire, Kefa Angwenyi, yabwiye The Eat African yanditse iyi nkuru ko ukwiyongera kw’inyubako kwabaye mu myaka ibiri n’icyerekezo kiri mu myubakire bishobora gutuma hiyongeraho metero kare bhumbi 50 mu 2021.

Angwenyi yavuze ko ukwiyongera kw’imyubakire y’ibiro, kwatumye abubaka bahatirwa kugabanya ibiciro.

Yongeyeho ko abubaka badashobora kugabanya igiciro cy’ubukode ku kigero gitandukanye n’igiteganywa n’urwego rw’abikorera mu gihe naho ibiciro biba byagabanutse.

Iki kinyamakuru gitangaza ko cyavuganye n’abashinzwe imicungire y’izo nzu n’abahuza mu byo gukodesha ibiro bakakibwira ko ba nyirazo batorohewe no gukodesha inzu zabo.

Urugero ni uko inyubako ya M.Peace Plaza yubatswe rwagati mu mujyi wa Kigali na Ubumwe zuzuye mu myaka ibiri ishize ziracyafite ibice binini bidakorerwamo.

Kuva mu 2010, mu Mujyi wa Kigali hakomeje kuzamuka inyubako nyinshi ubwo abashoramari batangiye kujya bubaka inzu zihenze. Zimwe muri zo zirimo Union Trade Centre, iz’Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi, Pensions Plaza, Kigali City Towers n’izindi.

MP Plazza imwe mu nyubako imaze igihe yuzuye igifite ibice bidakorerwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza