Ibiciro ku isoko byaratumbagiye muri Nyakanga 2017

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Kanama 2017 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutse mu kwezi gushize, yaba mu cyaro no mu mijyi ugereranyije na Nyakanga y’umwaka ushize.

Ibiciro ku isoko ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Ibiciro mu mijyi

Nk’uko NISR yabishyize ahagaragara, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,5% mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2017 ugereranyije na Nyakanga 2016.

Ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu (Kamena 2017) ryari ku kigereranyo kingana na 4,8%.

NISR isobanura ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,5% mu kwezi kwa Nyakanga ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,9% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 1,8%.

Iyo ugereranyije Nyakanga 2017 na Nyakanga 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,6%; wagereranya ukwezi kwa Karindwi (Nyakanga 2017) n’ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2017) ibiciro byagabanutseho 0.1%. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,5%.

Ibiciro mu byaro Mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2017

Ibiciro mu byaro byiyongereyeho 10,5% ugereranyije na Nyakanga 2016. Twakwibutsa ko ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi kwa gatandatu (Kamena 2017) ryari ku kigereranyo kingana na 11,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 10,5% mu kwezi kwa Nyakanga ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 12,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa karindwi (Nyakanga 2017) n’ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2017) ibiciro byiyongereyeho 0,1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 2,3%. © Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda /CPI Nyakanga 2017- N° 07 3 C.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2017 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 8,1% ugereranyije na Nyakanga 2016. Ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu (Kamena 2017) byiyongereyeho 9,4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 8,1% mu kwezi kwa karindwi 2017 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,5%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,4%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa karindwi (Nyakanga 2017) n’ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2017) ibiciro ntibyahindutse. Imbonerahamwe igaragaza incamake y’ihindagurika ry’ibiciro mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Nyakanga 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza