Ibiciro ku masoko byazamutseho 3.6% mu Ukwakira 2017 ugereranyije na 2016

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2017 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro mu Ukwakira 2017 byiyongereyeho 3,6% ugereranyije na Ukwakira 2016.

Raporo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, ivuga ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,4%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 3,3%.

Ugereranyije Ukwakira 2017 na Ukwakira 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,9%. Wagereranya Ukwakira 2017 na Nzeli 2017 ibiciro byazamutseho 1,2%. Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,9%.

Kanda hano usome iyi raporo yose


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza