Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 12,9% muri Mata

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 11 Gicurasi 2017 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko muri Mata 2017, ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mijyi no mu byaro byiyongereyeho 12,9% ugereranyije na Mata 2016.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na NISR ku wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, rivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 12,9% ari izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 23,4%.

Rigira riti “Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 12,9% muri Mata 2017 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 23,4%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4,3% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,6%.”

Rikomeza rigira riti “Iyo ugereranyije Mata 2017 na Werurwe 2017, ibiciro byazamutseho 0,6%. Ibi byatewe ahanini n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,8%.”

Uko ibiciro byazamutse ugereranyije mu mijyi no mu cyaro

NISR ivuga ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% muri Mata 2017 ugereranyije n’uko kwezi mu 2016, igashimangira ko ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu 2017 ryari ku kigereranyo cya 7,7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,3% muri Mata, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 15,8%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gas n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 6,1%.”

Iyo ugereranyije Mata 2017 na Mata 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4,8%. Wagereranya ukwezi kwa kane n’ukwa gatatu 2017, ibiciro byazamutseho 0.4%.

NISR ivuga ko iryo zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gas n’ibindi bicanwa byazamutseho 0,3%.”

Mu cyaro, muri Mata 2017 ibiciro byiyongereyeho 15,9% ugereranyije na Mata 2016. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi kwa gatatu (Werurwe 2017) ryari ku kigereranyo kingana na 15,7%.

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 15,9% muri Mata ari uko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 25,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi bikiyongera kuri 52,0%.”

Iki kigo kivuga ko iyo ugereranyije ukwezi kwa kane n’ukwezi kwa gatatu 2017, ibiciro byazamutseho 0,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ukwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,9%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza