Iburasirazuba: Abikorera bagiye gushora miliyari 20 Frw mu kubaka inzu z’ubucuruzi zigezweho

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Kamena 2018 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba rwatangaje ko rwamaze kunoza inyigo y’inzu z’ubucuruzi rugiye kubaka muri buri turere tugize iyi ntara.

Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yatangarije IGIHE ko muri iyi ntara hari iki ikibazo cy’inzu z’ubucuruzi.

Yagize ati “Byari bikwiye ko twubaka inzu z’ubucuruzi zigezweho kuko leta yaduhaye ibikorwa remezo byinshi muri iyi Ntara. Ikindi amazu abacuruzi bacu bacururizagamo ntabwo yari ajyanye n’icyererezo cy’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Abikorera biyemeje gushora imari mu bikorwa binini bifatika mu rwego rw’ishoramari, hakaba harateguwe ibi bikorwa kugira ngo barusheho guteza imbere ubucuruzi muri iyi ntara.”

Muri buri karere hagiye hategurirwa inzu z’ubucuruzi zizahubakwa.

Muri Rwamagana hazubakwa Isoko ry’ubucuruzi rifite agaciro ka 3 200 000 000 Frw ,rikazatangira kubakwa mu mpera z’uyu mwaka rirangire 2021. Hazubakwamo kandi Isoko ry’amatungo rizaba rifite agaciro ka miliyoni 37 Frw rikazubakwa mu 2018-2019.

I Kayonza ho hazubakwa inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka 3 600 000 000 frw. Iyi nzu izubakwa na Kayonza Business group ariko Perezida wa PSF yavuze ko bagishishikariza abandi bashoramari bazifatanya nabo. Biteganyijwe ko izuzura umwaka utaha.

Mu Karere ka Ngoma, hazubakwa inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka 500,000,000 Frw. Iyi nzu y’ubucuruzi ikazubakwa mu mujyi wa Kibungo na Ngoma Investment group. Biteganyijwe ko izarangira mu mwaka umwe n’igice (2018-2020).

I Kirehe hazubakwa inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka 500,000,000 Frw, izaba ari iy’ubucuruzi, hejuru ari imyanya y’ibiro ikazubakwa ikazuzura mu 2021 ariko yatangiye kubakwa mu 2018.

Bugesera: Hazubakwa inzu ebyiri z’ubucuruzi zifite agaciro ka 1, 600, 000, 000 Frw. Izi nzu zombie zizaba ziri mu Mujyi wa Nyamata, iya Bugesera Investment group ikazaba igeretse kabiri, izubakwa mu 2018-2021.

Gatsibo: Hazubakwa uruganda rw’Ibigori rufite agaciro ka 650 000 000 Frw. Rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku munsi. Biteganyijwe ko ruzuzura muri uyu mwaka ariko bakaba bagikeneye abandi bashoramari. Hari n’indi nzu igeretse rimwe izubakwa muri aka karere gusa agaciro kayo kakaba kataranozwa, ikazubakwa na Kabarore United Trading Company (KUTC).

Hazanubakwa gare ariko nayo ntirakorerwa inyigo ariko biteganyijwe ko izubakwa. Hateganyijwe ko kuzubakwa amakaragiro nubwo na yo nta nyigo irakorwa .

Muri Nyagatare ho hateganyijwe kubakwa inzu eshatu zirimo inzu y’abamotari ifite agaciro ka 500 000 000 Frw; inzu y’abahinzi ifite agaciro ka 600,000,000 Frw n’indi nzu y’aborozi ifite agaciro ka miliyoni 500,000, 000 Frw. Izi zose zikazubakwa n’abafatanyabikorwa b’ibi byiciro.

Isoko rigezweho rizubakwa mu Karere ka Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza