Icyayi cyoherezwa mu mahanga cyageze kuri miliyari 19.4 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2017

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 2 Kanama 2017 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB) cyatangaje ko u Rwanda rwinjije asaga miliyoni 23 z’amadolari (miliyari 19.4 Frw) avuye ku musaruro w’icyayi cyoherejwe hanze mu gihembwe cya mbere cya 2017.

Kivuga ko ayo yiyongereye avuye kuri miliyoni 18.9 z’amadolari (Miliyari 15,8 Frw) yari yarinjiye mu gihe nk’iki mu 2016. NAEB ivuga ko uko kwiyongera kwatewe n’uko ibiciro byabaye byiza mu mezi atatu ya 2017, kuko impuzandengo yari amadolari 3.02 ku kiro kimwe.

NAEB itangaza ko umusaruro wabonetse usumbye kure uwari witezwe nk’uko The New Times yabigarutseho. Raporo y’icyo kigo igaragaza ko icyayi cyoherejwe hanze cyinjije miliyoni 6.6$ muri Werurwe 2017.

Icyayi cyose cyabonetse cyapimaga ibiro miliyoni 2.4, bikagaragara ko cyagabanutseho 10.7% ugereranyije n’icyabonetse mu gihe nk’icyo umwaka washize, kuko cyapimaga ibiro miliyoni 2.69.

Umusaruro w’icyayi kibisi wageze ku biro miliyoni 10.4, bigaragaza ko byagabanutseho 11.7% ugereranyije na miliyoni 11.79 byari byarabonetse mu gihe nk’icyo mu 2016.Imibare yakusangijwe mu gihembwe cya mbere, igaragaza ko umusaruro w’icyayi kibisi wabaye ibiro miliyoni 30.38 ukaba waragabanutse ugereranyije na miliyoni 34.33 byari byarasaruwe mu gihe nk’icyo mu 2016.

Uko kugabanuka gusobanurwa no kuba harakunze kubaho ibihe birebire by’izuba byaturutse muri Nyakanga bigakomeza muri Kanama ndetse no mu Ukuboza 2016.

Kugeza ubu ibihugu by’u Bwongereza, Pakistan, Egypt, Yemen na Somalia ni bimwe mu bihugu bigura cyane icyayi cy’u Rwanda.

U Rwanda rwinjije miliyoni 558.8 z’amadolari umwaka ushize aturutse ku cyayi.

NAEB itangaza ko mu rwego rwo kunoza ireme n’ubwiza bw’icyayi, yashyizeho uburyo bwo kwita ku cyayi kibisi mu nzira kinyuzwamo yose, bikazatuma gihora ku isonga.

Abakora ibikorwa byo kugemura mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi, bari gushaka amasoko hanze kugira ngo bongere ibyoherezwa hanze.

Icyayi cy'u Rwanda kiri mu byinjiriza igihugu amadovize menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza