Igiciro cya litiro ya lisansi cyagabanyijweho 33 Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Nyakanga 2017 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Urwego Rugenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko igiciro cya lisansi mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenga 969 Frw avuye ku 1002 Frw, nk’uko yaherukaga gutangazwa muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara, Umuyobozi w’uru rwego Maj. Patrick Nyirishema yagize ati "Guhera kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira : Igiciro cya Essence i Kigali ntikigomba kurenga 969 y’u Rwanda kuri litiro, igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenza amafaranga 935 y’u Rwanda kuri litiro."

RURA yatangaje ko iri manuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rishingiye ku imanuka ry’ibi biciro ku rwego mpuzamahanga, ariko ngo nta ngaruka rifite ku biciro byo gutwara abagenzi.

RURA yaherukaga kumanura ibiciro ubwo yatangazaga ko guhera kuwa 5 Gicurasi 2017 igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga amafaranga 1002 y’u Rwanda kuri litiro naho igiciro cya mazutu ntikirenge amafaranga 950 y’u Rwanda kuri litiro.

Ni impinduka zari zikozwe nyuma y’aho muri Werurwe, RURA yari yatangaje ko ko litiro ya lisansi i Kigali itagomba kurenga amafaranga 1022 y’u Rwanda naho mazutu ntirenze amafaranga 958.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza